Bane bafashwe mu cyumweru kimwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu cyumweru gishize abantu bane batawe muri yombi bakekwaho ubwo bujura bw’amashanyarazi.

Bakekwaho kwiba amashanyarazi
Bakekwaho kwiba amashanyarazi

Tariki ya 6 Werurwe 2021, Ukurikiyeyezu Damas na Twizerimana Vedaste bafatiwe mu Mudugudu wa Munyinya, Akagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, bakekwaho kubaka imiyoboro y’amashanyarazi itemewe bagaha bamwe mu baturage batuye muri uwo mudugudu amashanyarazi.

Abo bombi bahise bashyikirizwa RIB ya Muhanga kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha.

Tariki 05 Werurwe 2021, i Musanze mu Murenge wa Musanze, mu Kagali ka Cyabagarura, Umudugudu wa Ruvumu, uwitwa Mutabazi Regis w’imyaka 25 yahafatiwe na REG ifatanyije n’inzego z’umutekano, nawe yubaka umuyoboro w’amashanyarazi utemewe ndetse ahita ashyikirizwa RIB ya Cyuve ngo akurikiranwe.

Tariki 03 Werurwe 2021, i Musanze na none mu Murenge wa Muko, mu Kagali ka Kabere, umudugudu wa Ruvumu, uwitwa Ngizwenimana Nicodem yafashwe yibira umuriro mu nzu ye y’ubucuruzi.

Uyu nyuma yo gushyikirizwa RIB yahise yemera kwishyura amafaranga ya amande angana na miliyoni eshatu (3,000,000Frw) ndetse yemera no kwishyura amafranga y’umuriro wose yibye nk’uko biteganywa n’itegeko nyuma ararekurwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati “REG ifatangiye n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

Kwiba amashanyarazi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

Batawe muri yombi ngo bakurikiranwe ku cyaha bakekwaho
Batawe muri yombi ngo bakurikiranwe ku cyaha bakekwaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka