Hatahuwe igaraje ribagirwamo moto ziba zibwe i Kigali

Abagabo bane bakurikiranywe bakekwaho kwiba moto mu Mujyi wa Kigali bakazitwara kuzibagira (kuzikuramo ibyuma) mu igaraje ryitwa Niyomana Spare parts ryo mu Karere ka Muhanga ari na ho zahindurirwaga ibyuma.

Aba bagabo uko ari bane bemera icyaha bakagisabira imbabazi
Aba bagabo uko ari bane bemera icyaha bakagisabira imbabazi

Bumwe mu buryo bakoresha n’ugucunga aho nyirayo ayiparitse ubundi bagakoresha imfunguzo z’incurano bakayatsa bitabagoye bakayitwara, nyirayo igihe agarukiye ntamenye irengero ryayo.

Abakurikiranywe uko ari bane harimo 2 bibaga moto, uwazibagaga ndetse na nyiri igarage zabagirwagamo zigahindurirwa ibyuma.

Nsengiyumva Obbed ni umwe mu bazibaga bakazikura muri Kigali bakazijyana mu Karere ka Muhanga, avuga ko yabitangiye muri Gicurasi nyuma y’uko yari amaze kwibwa iye.

Ati “Nanjye mu buryo bwo kugira ngo nigaruze iyo nari narabuze natangiye kwiyunga na bo banyereka uko babigenza. Ubundi uko tubigenza, uje mu kazi cyangwa mu bikorwa runaka hano mu Mujyi n’ukugucunga uparitse bakabanza bakareba aho ugiye barangiza bakatsa moto bagahita bayitwara”.

Nsengiyumva avuga ko uretse moto ebyiri yafatanwe, mbere y’uko afatwa hari n’izindi ebyiri yigeze kwiba akazitwara mu Karere ka Muhanga bakamuhemba.

Niyonsaba severe ni we bajyaniraga moto akazibaga, avuga ko yari amaze kubaga moto 6 hamwe n’indi yagurishije kandi ngo nk’umukanishi yari azi abantu bashobora kuhinduranya na bo ibyuma.

Ati “Ukuntu nabigenzaga, yazanaga moto akansaba ko murebera umuntu w’umukanishi ufite moto ishaje tukajya dufata ibishya tukabishyira kuri moto ishaje, noneho byarangira amapurake yo akayajyana. Ibipiyesi bimwe bishaje nanjye ngahindukira uko nabivanyeho rimwe na rimwe nkaba ari byo mpembwa cyangwa ngafata no mu yanjye nkabigura”.

Mudahemuka François ni we nyiri garage, avuga ko ashinjwa kuba ataratanze amakuru ya moto zabagirwaga iwe.

Ati “Mu igarage nta muntu numwe umverisa, nanjye ntawe mpemba turi abantu bafatanya bikabagirira inyungu najye bikanzanira inyungu kuko nacuruzaga piyesi. Mu by’ukuri rero uyu Niyonsaba ni we wansabye ahantu acururiza piyesi za okaziyo ndahamuha ariko jye maze kubona ibyo bikorwa narabyiyamye ndabicyaha”.

Nyuma yo kuziba bahitaga bazijyana mu Karere ka Muhanga aho zabagirwaga
Nyuma yo kuziba bahitaga bazijyana mu Karere ka Muhanga aho zabagirwaga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abafashwe bibaga moto bakoresheje amayeri ariko bidakuraho ko ari icyaha baba bakoze.

Ati “Abangaba bakoresha imfunguzo z’incurano, umuntu yaparika moto ye bakoresha urufunguzo rw’urucurano bakayatsa bakayitwara, urumva ko bahinduye amayeri, ariko iyo bahinduye amayeri ntabwo bikuraho ko bakora ibitemewe. Moto wayiba ukoresheje gutega igico uyitwaye cyangwa se ugacura urufunguzo ukayiba cyangwa ugasanga aho iparitse ukayiterura ukayijyana, byose n’ubujura ntibyemewe”.

Mu ntangiriro za kino cyumweru turimo gusoza polisi yerekanye abandi batanu bakurikiranyweho kwiba moto, ariko bo bakoresheje uburyo bwo gutega ba nyirazo bakabagirira nabi bakabona kuzitwara.

Reba iby’ubu bujura muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza nukuri polc yurwanda ndayishimye irigukoraneza ikwiye ishimwe abantu twafataga inguzanyo waguramoto bakaba barayibye ugahera mugihirahiro nimukomerezaho Kigali tody ndabashimye kumakurumutugezaho murakoze mukomeze mwubake igihuguneza

Andre yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka