Bandora ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda

Charles Bandora ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yaraye agejejwe mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 10/03/2013 mu masaha ya saa moya z’ijoro aturutse mu gihugu cya Norvege.

Iyoherezwa mu Rwanda rya Bandora ngo rije nyuma y’uko u Rwanda rwari rwabisabye mu mwaka wa 2008, ndetse n’urupapuro rusaba itabwa muri yombi rye rwatanzwe na polisi mpuzamahanga tariki ya 16/04/2009 nk’uko urubuga rwa interineti rwa Polisi y’u Rwanda rubitangaza.

Bandora asinya ku bisubizo yatanze ubwo yabazwaga na polisi y'igihugu.
Bandora asinya ku bisubizo yatanze ubwo yabazwaga na polisi y’igihugu.

Bandora w’imyaka 60 acyekwaho kugira uruhare mu gutegura no mu iyicwa ry’amagana y’Abatutsi ryakorewe kuri Kiliziya yo ku Ruhuha mu cyahoze ari komini Ngenda, ubu ni mu karere ka Bugesera.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye iyoherezwa rya Bandora kuko bigaragaza ko amahanga afitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda.

Bandora agejejwe mu Rwanda nyuma yo kunyura mu bihugu byinshi nka Malawi aho yakoreraga ubucuruzi akahafatirwa ariko akaza kurekurwa. Yahise yerekeza mu Bubiligi naho arafatwa ararekurwa, yerekeza muri Norvege ari naho yafatiwe, hakemezwa ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda aho ibyaha ashinjwa byakorewe.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda runejejwe no kuba Bandora agejejwe mu maboko y'ubutabera.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda runejejwe no kuba Bandora agejejwe mu maboko y’ubutabera.

Urukiko rwa Oslo rwo muri Norvege rwategetse ko Bandora yoherezwa mu Rwanda, Bandora ajuririra icyo cyemezo mu rukiko rw’uburenganzira bwa muntu avuga ko atahabwa ubutabera nyabwo agejejwe mu Rwanda, ariko urwo rukiko rwaje kumutera utwatsi rwemeza ko azanwa mu Rwanda akaba ariho azaburanishirizwa ku byaha aregwa.

Emmanuel Nshimiyimana.

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubwo kandi ko abantu batagira isoni buriya nawe akeneye imbabazi? ubwo aka kanya yaba yibagiwe ibiganza byabantu bamutegeye amaboko bamusaba ngo boye kwicwa ntabababarire? Gusa agomba kumenya ko umuntu ari nkundi kandi ahunga yari azi neza ko ibyo yakoze atari byiza, igihe kirageze rero ngo asobanure ibyo yakoze niba ari umwere bizagaragara kandi icyaha nikimuhama azabiryozwe kuko ubuzima bw’abantu ntago ari ikintu cyo gukinisha.

yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Umunyarwanda yavuze ko imisozi ariyo idahura ariko umuntu nundi aho baba bari hose batarava mumubiri byanze bikunze bazahura, uyu nawe iki nicyo gihe cye, naze abazwe ibyo yakoze, kandi mugiriye inama nuko yasaba abanyarwanda imbabazi, akicuza bityo n’Imana ikamubabarira ku cyaha cy’indengakamere yakoze. Ese mubajije yumvaga ateme abantu baremwe n’imana akumva we yararemwe na satani?

Jules Cesar yanditse ku itariki ya: 11-03-2013  →  Musubize

Umunyarwanda yavuze ko imisozi ariyo idahura ariko umuntu nundi aho baba bari hose batarava mumubiri byanze bikunze bazahura, uyu nawe iki nicyo gihe cye, naze abazwe ibyo yakoze, kandi mugiriye inama nuko yasaba abanyarwanda imbabazi, akicuza bityo n’Imana ikamubabarira ku cyaha cy’indengakamere yakoze. Ese mubajije yumvaga ateme abantu baremwe n’imana akumva we yararemwe na satani?

Jules Cesar yanditse ku itariki ya: 11-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka