Bana bacu mugendere kure ingengabitekerezo ya Jenoside - Min. Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kutazigana abaranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagakorera hamwe mu guteza imbere Igihugu.

Ni ubutumwa Minisitiri Dr. Bizimana yatanze ubwo hasozwaga Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, rwitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 48.302 rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023-2024.
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamagabe ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyira imbere Ubumwe, asaba uru rubyiruko kutazigana abaranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Bana bacu ntihagire uwigana abaranzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside. Abanyarwanda twese turi umwe, tugomba gukorera hamwe tugateza imbere igihugu cyacu, ni byo tubifuzaho”.

Yakomeje agira ati: "Amasomo, n’ubumenyi bujyanye n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda, n’ibikorwa by’iterambere mwakoze, bibafasha kugira imyumvire ikwiye."
Uru rugerero rudaciye ingando rwatangiye tariki ya 13 Mutarama 2025. Abitabiriye uru rugerero batojwe ingangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, n’uburyo zikwiye kubayobora mu mitekerereze n’ibikorwa byabo, kuko bibafasha kuzagera ku ntego z’icyerekezo cy’Igihugu 2050.

Umusaruro w’uru rugerero ugaragarira mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu urubyiruko rwakoze, nko kubaka no gusana inzu z’abatishoboye, gutunganya uturima tw’igikoni, kuvugurura no guhanga imihanda nyabagendwa, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka, n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|