Ban Ki Moon yemeza ko u Rwanda rurimo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi

Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon yemeje ko mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere zinyuranye zirimo kuvana abaturage benshi mu bukene no gushyira mu myanya ifata ibyemezo abagore, nta kabuza ko u Rwanda rurimo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).

Ban Ki Moon washoje urugendo rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda tariki 24/5/2013, aherekejwe n’umuyobozi wa Banki y’isi, Dr. Jim Yong Kim, yavuze ko u Rwanda rufite ibyiza byinshi rwagezeho, rubiheshejwe na Perezida Paul Kagame.

Yahamije ko abaterankunga bazakomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda zo kurwanya ubukene, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ndetse no gushyigikira amahoro mu karere by’umwihariko, akaba ari yo mpamvu asobanura ko yazanye n’umuyobozi wa Banki y’isi.

Iyi Banki yahise itanga miliyari imwe y’amadolari y’Amerika, yagenewe kongera ingufu, guteza imbere ubuhinzi, ubuzima n’uburezi mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari by’u Rwanda, Kongo Kinshasa n’u Burundi, nk’uko Dr. Jim Yong Kim yasobanuye.

Ban Ki Moon asaba Perezida Kagame uruhare rwe by’umwihariko mu guharanira amahoro mu karere, kandi ko ngo ari byo azasaba buri muyobozi w’igihugu gituranye na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo hamwe n’ibihugu byatanze abasirikare, mu nama iteganijwe kubera i Addis Ababa muri Ethiopia kuri iki cyumweru.

Ban Ki Moon na Jim Yong Kim, hagati ya Amb. Claver Gatete MINECOFIN (i buryo) na Amb. Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri UN (i bumoso), bari mu kiganiro n'abanyamakuru i Kigali.
Ban Ki Moon na Jim Yong Kim, hagati ya Amb. Claver Gatete MINECOFIN (i buryo) na Amb. Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri UN (i bumoso), bari mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali.

Ban Ki Moon na Jim Yong Kim bageze mu Rwanda ku wa kane tariki 23/5/2013, aho babanje gusura Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero n’urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi.

Moon yanashyize ikirango ahazubakwa ibiro by’ubunyamabanga bw’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu.

Mbere y’uko yerekeza Uganda na Ethiopia, Umunyamabanga mukuru wa UN yavuze ko yagiranye ibiganiro byubaka na Perezida Kagame, aho ku ruhande rw’u Rwanda yizeza ko azaharanira iterambere no kurwanya ko Jenoside itakongera kuba, ndetse n’ubufatanye mu gushakisha no guhana abayikoze.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

Uretse abirirwa basakuza, naho abazi kureba kandi bazi ibyo bareba barabona. Ntawe utabona ko uRwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara. Kandi nibindi bizaza.

Rwabugiri yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ibikorwa nibyo byivugira, nawe yarabibonye, abona ko ibyagezweho aribyinshi, kurusha ibisigaye. So n’ibindi bizagerwaho rero.

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka