Bamwe mu bayobozi baranengwa gusuzugura ubushobozi bw’abo bayobora

Umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Prof Shyaka Anastase, aranenga abayobozi basuzugura ubushobozi bw’abo bayobora, aho bibwira ko hari zimwe muri gahunda zibagenewe badashobora kugishwaho inama ngo kuko zirenze imyumvire yabo.

Prof Shyaka Anastase avuga ko bidakwiye ko hari abayobozi basuzugura ubushobozi bw'abaturage
Prof Shyaka Anastase avuga ko bidakwiye ko hari abayobozi basuzugura ubushobozi bw’abaturage

Nubwo hari bamwe mu bayobozi batekereza gutya, Prof Shyaka atangaza ko urwego ayobora rwishimira byinshi bimaze kugerwaho mu bufatanye bw’abaturage n’abayobozi mu kugena ibibakorerwa.

Yabitangaje ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Mata 2018, hamurikwaga ibimaze kugerwaho n’umushinga PPIMA wa Norwegian People’s AID, mu cyo bise ikarita nsuzumamikorere, aho basuzumaga uko uruhare rw’abaturage mu kugena ibibakorera ruhagaze.

Prof Shyaka yagize ati “Hari abibwira ko biriya twita imibare cyangwa bya tekinini nk’igenamigambi abaturage batabizi cyangwa ko bibarenze ntibabahe umwanya, kandi nyamara kubimenya si ukumenya guca imirongo cyangwa za tableau.

Iri ni ikosa rikwiye guhindurwa, kuko igikomeye dukwiye gukora nk’abayobozi ni ukumenya uko tubikoramo mu kubibasobanurira”.

RGB igaragaza ko byagaragaye ko 85% by’abaturage bagaragaza ko bishimira uko bisanga mu bibakorerwa nk’amatora n’uburyo bayagiramo uruhare n’ibindi.

Nyamara ngo munsi ya 50% yabo, bagaragaza ko batishimira ibijyanye n’igenamigambi kuko batazi iyo bikorerwa.

Nelson Muhayimana ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyaruguru, yunga mu ry’umuyobozi wa RGB ko hari ubwo koko bibeshya ko umuturage atabizi, bityo bigatuma umuturage atisanga muri ya majyambere bamuha atabigizemo uruhare.

Yagize ati “Abaturage ni abahanga kuko ni bo ubwabo bazi kwikorera igenamigambi. Hari ubwo twibeshya ko tubarenze cyane tukibwira ko batazi imibare.”

Aba bayobozi bamurikirwaga uko uruhare rw'abaturage mu bibakorerwa ruhagaze
Aba bayobozi bamurikirwaga uko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ruhagaze

Nyemazi John Bosco umuhuzabikorwa w’umushinga PPIMA muri NPA asanga gukoresha ikarita nsuzumamikorere byaragiye bihindura cyane imitekerereze ya bamwe mu bayobozi ndetse biha abaturage gutinyuka kwerekana ibibazo byabo ndetse bagaragaza ko bashoboye mu ngeri zose.

Umwe mu baturage wo mu karere ka Nyaruguru Muhimpundu Annonciatta yavuze ko koko hari ibyo abayobozi bibwira ko badashoboye ndetse na bo bakiheza kuri ibyo bibwira ko batabishoboye ari iby’abaminuje nyamara ari ibintu babamo umunsi ku munsi.

Iyi gahunda yo kugena ibyo abaturage bakeneye mu bibakorerwa, yatumye hari abaturage bagiye basaba imihanda batagiraga, bakabona amasoko cyangwa ibigonderabuzima kuko beretse ubuyobozi ko aribyo bakeneye cyane aho batuye bityo bigahabwa agaciro.

Uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2011 ukaba uri gukorera mu turere umunani, aho abaturage bakomeje gusobanukirwa n’uruhare ntakuka mu miyoborere yabo no kugena ibibabereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka