Bamwe mu bavuye Iwawa ntibafite amakuru ku mishinga ibateza imbere

Jean Pierre Habimana, umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke, amaze amezi atanu avuye kugororerwa mu kigo ngororamuco cy’ Iwawa.

Bamwe mu bagororewe i Wawa bo muri Nyamasheke bavuga ko bahindutse
Bamwe mu bagororewe i Wawa bo muri Nyamasheke bavuga ko bahindutse

Yajyanweyo nyuma yo kurwana kubera ubusinzi, anyuzwa mu kigo cyakira inzererezi by’igihe gitoya (Transit Center), nyuma yoherezwa kugororerwa Iwawa.

N’ubwo Habimana avuga ko imyitwarire ye mibi yari ishingiye ku businzi yaterwaga n’inzoga, hari bamwe mu batuye muri uwo murenge wa Kanjongo bamuzi neza, bemeza ko yari n’umujura.

Umwe muribo yagize ati ”Mbere atarajya Iwawa, nk’iyo telefoni ufite yari kuba yayitwaye kare”!

Kuva yava mu kigo ngororamuco, Habimana avuga ko nta kintu na kimwe ubuyobozi bw’akarere bwamufashije ngo bashe gushyira mu bikorwa umwuga w’ubwubatsi yigiyeyo.

Ati ”Nagezeyo nyine niga ubwubbatsi, none nageze ino banyima ibikoresho, ubu ndi aho gusa. Nzi kubaka neza, ndetse na pura (Plan) y’inzu nayikora, ariko ndaho ntacyo nkora”.

Habimana avuga ko umwaka wose yamaze mu kigo ngororamuco usa n’uwamupfiriye ubusa, kuko yagarutse agasanga uwari umugore we yarigendeye akanamutwara abana, ubu akaba abayeho nabi.

Avuga ko by’umwihariko nk’umuntu wavuye mu kigo ngororamuco ajya agerageza kwgera ubuyobozi bumwegereye asaba ubufasha, ariko abayobozi bakamubwira ko nta bufasha buhari.

Ati ”Nk’ubu wegera umuyobozi wa hano (Gitifu), akakubwira ko ibyo umubwira nta shingiro bifite, ko nta n’amafaranga yacu ngo ahari.

Ukibaza nk’ubu umwaka wose namaze Iwawa, bakaba ntacyo bamfashije barumva nzabaho nte”!

Ku rundi ruhande ariko, bigaragara ko Habimana asa n’udafite amakuru kuri gahunda zashyiriweho abava kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Mugenzi we Emmanuel Umurame, nawe wari mu cyiciro kimwe na Habimana yemeza ko kuva aho baviriyeyo hari abamaze kwishyira hamwe, bategura imishinga ubu ikaba iri hafi guhabwa inkunga.

Umurame we yajyanwe Iwawa kubera kunywa ibiyobyabwenge, yigirayo umwuga wo kudoda.

Uretse abishyize hamwe kandi, ngo hari n’abantu ku giti cyabo nabo bamaze gutegura imishinga nabo bari hafi guterwa inkunga.

Umurame kandi yemeza ko ubuyobozi bw’akarere bwabakiriye bakiva Iwawa, ari naho baherewe ayo mabwiriza yo gutegura imishinga.

Ati ”Baratwakiriye, ndetse duhurira ku karere n’intumwa z’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, ari naho batugiriye iyo nama yo gutegiura imishinga, n’ubwo tutarabona igisubizo”.

Koperative y’abantu bagororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa, iyo bakoze umushinga bashobora kugurizwa kugera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo ari umuntu ku giti cye uteguye umushinga, we agurizwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byiciro byombi, byishyura ½ cy’inguzanyo bahawe, andi akaba inkunga ya Leta.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyamasheke Claudette Mukamana avuga ko abagororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa bakomoka mu karere ka Nyamasheke, ubu barenga 500, ariko ko bose atari ko batuye muri Nyamasheke.

Mukamana avuga ko hirya no hino aho batuye hari abamaze kwihangira imirimo, ubu bakaba bakora kandi neza, ariko ko n’abari mu karere bakurikiranwa.

Uyu muyobozi avuga ko iyo bakiva Iwawa habanza kubakira no kwigisha umuryango kubakira neza kuko baba barahindutse, nyum ahagakurikiraho kubashakira ibyo bakora.

Ati ”Iyo communaute (umuryango) imaze kubakira, hari abahita bajya muri koperative z’urundi rubyiruko rusanzwe. Buriya sina ngombwa ngo umwuga yize hariya, naza abe ariwo akora. Byaba byiza awukoze, ariko aho ubuzima abusangiye niho nawe afatira”.

Mukamana kandi ahamya ko uyu mwaka wa 2019, muri aka karere hashyizwe imbaraga by’umwihariko mu kuzamura koperative z’abagororewe Iwawa, kuburyo hari abamaze kwemererwa inguzanyo.

Ati”Muri aka karere hari abamaze kwinjira mu gutwara abagenzi ku magare, ndetse n’abashaka gukora ubucuruzi buvuguruye bw’isambaza, kandi bose bamaze kwmererwa inguzanyo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke kandi buvuga ko mu bihe akarere kubakisha nk’amashuri cyangwa izindi nyubako, mu guitanga akazi haherwa ku bagororewe Iwawa bize ubwubatsi.

Mu karere ka Nyamasheke ubu habarurwa koperative enye, zigizwe n’abagororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’Igororamuco igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2011, ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze kugorora abantu 18,604.

Ikigo cy’igororamuco kandi kivuga ko ubu mu Rwanda habarurwa koperative 18 z’abagororewe Iwawa zamaze guhabwa inguzanyo, ndetse n’abantu ku giti cyabo barenga 200 nabo bahawe inguzanyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka