Bamwe mu batuye ku kirwa cya Gihaya ntibakozwa kuhimuka
Abaturagage batuye ku kirwa cya Gihaya giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bavuga ko batifuza kwimurirwa ahandi.
Ni nyuma y’aho iki kirwa gishyizwe ahagomba kubakwa amahoteli mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi w’Akarere ka Rusizi, abaturage bahatuye bagahabwa ingurane y’ubutaka bakajya gutura ahandi.

Ubwo Kigali Today yageraga kuri iki kirwa ku wa 20 Mutarama 2016 abaturage baho bayitangarije ko babonye abashoramari baza kubabarira imitungo yabo bababwira ko bashaka kuhukaba Hotel ariko ku bwabo ngo ntibifuza kuhava kuko batunzwe n’amazi y’ikiyaga.
Ubusanzwe, aba baturage bo ku kirwa cya Gihaya batunzwe n’uburobyi bw’isambaza bakorera mu kiyaga cya Kivu umunsi ku wundi.
Nyandwi Valentine avuga ko batakwimuka muri gakondo yabo kuko ngo batashobora gutura ahandi hatari ku mazi bitewe n’uko batunzwe n’uburobyi.

Ati "Abana bacu bamenyereye ibyo mu mazi natwe nk’ababyeyi aho dushakira ni mu mazi. Ibyo bajya batubwira ngo bazatwimura, ntaho tuzajya amafaranga ntayo dushaka kuko tutashobora ahandi abo bashoramari nibaze tuzabane.”
Nangwahafi Francine avuga ko ba sekuru n’abasekuruza bari batuye ku kirwa cya Gihaya na bo bakaba baravutse bahisanga none kuba babwibwa ko bagiye kuhimurwa ngo barumva bibakomereye cyane.
Agira ati "Kera bajyaga bavuga ko ba sogokuru na ba sogokuruza bari batuye Gihaya, natwe twakuze dusanga ari ho turi none ngo bazatwimura. Turumva bizatugora.”
Nubwo bamwe bavuga ko batifuza kuva Gihaya hari n’abandi bavuga ko mu gihe bahabwa amafaranga abashimishije bahava bakajya gukora ibindi bibateza imbere bo bagasaba ko abo bashoramari baza bwangu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederi, avuga ko abatuye ku kirwa cya Gihaya bagomba kwikuramo imyumvire yo kumva ko nta handi batura kuko nta butaka bw’abasekuru bubaho. Agasobanura ko gushyira mu bikorwa igishushanyo cy’umujyi ari itegeko.
Ati "Buri Munyarwanda agomba kubahiriza itegeko. Gushyira mu bikorwa igishushanyo cy’umujyi ni itegeko; abo na bo rero barasabwa kuzubahiriza itegeko.”
Ikirwa cya Gihaya gifite ubuso bungana na Hegitari 68 kikaba gituwe n’abaturage 1298.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntibagire ikibazo bano baturage kuko babashakira ahandi batura kuburyo bakomeza kubaho, ubundi leta nayo ikahabyaza umusaruro ukwiye. bityo igihugu kigatera imbere.