Bamwe mu baturage b’i Goma bahungiye mu Rwanda kubera M23 igiye kuhava
Abaturage bo mu mujyi wa Goma batinye kujya ku kazi tariki 29/11/2012 kubera gutinya ingaruka bashobora guhura nazo nyuma y’uko M23 ivuye mu mujyi wa Goma, abandi bahitamo kwiyizira mu Rwanda ngo babanze barebe aho ibintu byerekera.
Abaturage bavuga ko bibaza ibizakurikiraho nyuma y’uko M23 ivuye mu mujyi wa Goma cyane ko hari ababatera ubwoba ko bashobora guhohoterwa n’abamwe mu ngabo za Leta zitishyikirije M23 zagakomeje kwihisha.
Umwe mu babyeyi wari uherekeje abana be baje mu Rwanda wabwiye Kigali Today ko nta kizere bafite ku bizakurikira nyuma yo kuva mu mujyi kwa M23. Abaturage 17 bari barahunze Mai Mai Nyatura bakaza i Mushaki nabo baje mu Rwanda kubera ko aho bari barahungiye M23 igiye kuhava.
Niyonshuti Eric wavuganye na Kigali Today yagize ati “twahagurutse saa tanu tuza hano kuko dufite ubwoba bwa Mai Mai Nyatura n’ingabo za Leta kuko ziduhohotera”. Yatunze agatoki colonel Shiku ugira uruhare mu guhohotera abaturage.

Abaturage batuye mu duce twa Kironko, Gatovu, Karambi, Bihambwe, Gisuma, Buhumba na Buguri bamaze icyumweru bahunga kubera ibitero bagabwaho n’abarwanyi ba Mai Mai Nyatura bahawe intwaro n’uwari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka wa Congo, Gen. Tango Fort.
Bamwe mu baturage bavuganye na Kigali Today bayitangarije ko bageze i Goma ari 17 ariko basize abandi inyuma mu gihe abandi benshi bahungiye ahitwa Mushaki ahayoborwa na M23 ariko bakagira impungenge ko nihava Mai Mai Nyatura izahabasanga ikabica.
Tariki 29/11/2012, amabanki n’amaduka ntibyafunguye ndetse n’abagenzi bari bacye mu mihanda ya Goma. Imodoka zirimo ingabo za M23 nizo zagaragaraga mu mujyi nazo atari nyinshi. Bamwe bacungaga umutekano mu mujyi abandi barimo kwegerana kugira ngo babe bavuye mu mujyi wa Goma bitarenze tariki 30/11/2012; nk’uko babisabwe.

Ushinzwe itumanaho muri M23, Kabasha Amani, yavuze ko bari gutwara ibikoresho byabo ntawe bahohoteye bitandukanye n’ibyo Leta ibarega ko batwitse ikigo cya Gisirikare cya Katindo bakaniba ibikoresho birimo imodoka.
Kabasha yatangarije Kigali Today ko bari gukusanya ingabo kugira ngo bahagurukire hamwe ahitwa Sake ku isaha ya saa tatu maze bajye mu birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma.
Umunyamakuru wa Kigali Today wagenze muri Goma ku mugoroba wa tariki 29/11/2012 yabonye bamwe mu bapolisi ba Leta ya Congo aribo bacunze umutekano ku mabanki, ku biro bya polisi n’izindi nyubako zikomeye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Koko muri Goma hari impungenge nkuko ibizakurikira ho abantu bafite ubwenge bagomba kwerekeza amaso inyuma.
Nzitatira mbonyinkebe nicodeme
tel:+256782547341
Ku bwanjye ndabona abanyekongo bapfa ubusa, M23 na Leta ya RDC (ni abanyekongo). Imirwano iraba hagati yabo MONUSCO irebera ntocyo yigeze ikora. Ahubwo abana babakongomani nibo bahagwa hejeru y’ubuyobozi bubi bwimika ibitekerezo by’amahanga (ndavuga inyungu z’umutungo kamere babakurikiyeho). Gusa nk’abanyafrika twakagombye guhumuka tukareba imbere zacu tukareka gutegereza akimuhana kamwe kaza imvura ihise. Ibi abanyamahanga badukorera n’amerika byayibayeho iza gufata ingamba zo kwishyira hamwe ivamo Leta ikomeye kugeza ubu. Njye ndabona tudahinduye imyumvire nta gihe na kimwe umunyafurika atazapfa azira ako yicariye (Umutungo kamere). Kwikanyiza ntaho bizatugeza (Angle ferme), kwizirika ku butegetsi nta mpinduka bitumye africa nk’umugabane ukize dusigara inyuma y’abandi bose. LET THINK ON THIS.
Uwashaka Goma yanayihunga kuko nta mutekano, umugeneral wa congo yavugiye kuyri TV imwe ko bitifuza guhura na M23 baganira ahubwo bahuza iminwa yimbunda.
Leta nayo ivuga ko ibyo M23 yashakaga byagezweho, ubwo se M23 niva mu mujyi ibyo yasabye ntibishyirwe mu bikorwa umuriro uzaka, MONUSCo yavuze ko izakemeza kurwana kuri FARDC no kuyiha ibikoresho.
Ntamahoro ya Congo kandi abayobozi babishatse