Bamwe mu bari mu birori bya Sarpong bakuwe mu kato, abandi baracyasuzumwa

Itsinda ry’abantu barenga icumi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Michael Sarpong bakuwe mu kato bari bamazemo iminsi itatu.

Tariki 19/08/2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagaragaye mu mafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bari mu birori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong, bashyizwe mu kato mu gihe hari hagishakishwa abandi.

Abo bashyizwe mu kato barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Michael Sarpong n’umutoza Olivier Karekezi ndetse n’izindi nshuti z’abari bateguye ibirori.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yari yagize ati “Nk’uko wabibonye, uburyo bagaragaye ntabwo bagaragaye neza, ibintu byo guhana intera, kwambara agapfukamunwa nk’uko bisabwa muri iki gihe, ntabwo byubahirijwe ku buryo rero mu by’ukuri ntabwo wamenya niba ari bazima, ikaba ari yo mpamvu rero bafashwe bakajyanwa mu kato.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo aba bakinnyi ndetse n’abandi bose bari kumwe bakuwe mu kato, nk’uko byemejwe na Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Yagize ati “Ni byo koko abamaze kuzuza ibyo basabwaga bavuyemo, abatarabyuzuza na bo baracyarimo. Bagombaga gukora ibizamini kureba ko ibyo barimo bitabanduje, kandi ibizamini bakabikora babyiyishyuriye kuko ni ibyo biteje, ni byo twe twifuzaga kumenya.”

Dr Nsanzimana Sabin kandi yatangaje ko batahita batangaza ibyavuye mu bizimini byafashwe kuri aba bakinnyi kuko hari ibizamini bikiri gukorwa.

Ati “Ni benshi hari abakiri gushakishwa kuko ibirori byarimo abantu benshi, ariko twebwe abo Polisi ibasha kubona babatugezaho tukabafata ibipimo, twabona nta burwayi bubagaragaraho tukabareka bagasubira mu buzima busanzwe ariko tukabanza no kubaganiriza.”

Inkuru bijyanye:

#COVID19: Abantu 11 barimo Sarpong na Olivier Karekezi bashyizwe mu kato

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Namwe murebe ukuntu bambaye.Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

bitariho yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka