Bamwe mu barezwe na Imbuto Foundation batangiye kurera barumuna babo
Kuri uyu wa 10 Kamena 2017, Imbuto Foundation yizihije imyaka 15 ishize irihirira amashuri abana bakomoka mu miryango itishoboye, kugira ngo abo bana batabuzwa uburenganzira bwo kwiga kandi bashoboye.

Ni umuhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, ndetse n’urubyiruko rusaga 2000 rwishyuriwe amashuri ndetse n’abacyiga.
Madame Jeannette Kagame, yasabye aba bana gukomeza kubera urumuri barumuna babo, bagifite ibibazo byo kubona uko biga.
Yashimiye abarangije kwiga bishyize hamwe mu ihuriro bise ’Edified Generation’, bakaba baratangiye kwishyurira amashuri abandi bana bafite ibibazo.
Yashimiye kandi abafatanyabikorwa banyuranye ba Imbuto Foundation, batumye iki gikorwa cy’urukundo kigerwaho.
Imbuto Foundation, yishyurira aba bana yitaho amashuri ikanababaha buruse muri za kaminuza zitandukanye .
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mberenambere mbanje kubashimira ubufasha mwaduhaye ubutukaba turi abotutacyekagako twababo.