Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga barashinjwa kubangamira ubwiyunge

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge iratangaza ko kwiyunga kw’Abanyarwanda bikibangamiwe na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, bavuga amagambo mu bitangazamakuru yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi ngo ni na bimwe mu bitera bamwe ubwoba ko igihe hatabaho imbaraga zikomeye zo guta muri yombi abo bantu, bashobora kwisanga habayeho indi Jenoside. Iyi komisiyo yemeza kandi ko igitekerezo cyo kuba Abahutu basaba imbabazi Abatutsi, abantu bacyumvise uko kitari.

Nyuma y’imyaka irenga 17 hashakishwa uburyo Abanyarwanda bakuraho kurebana nk’abahemukiranye ahubwo bakiyunga burundu, iyi komisiyo yashyiriweho guhangana n’iki kibazo iremeza ko mu Banyarwanda hagati yabo umwuka ari mwiza.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yemeza ko nta Munyarwanda ugitinya undi ko yamugirira nabi n’ubwo ngo ubwiyunge nyir’izina bwo bukiri kure kuko ngo hakiri byinshi bituma imitima y’abantu bamwe ikirangwamo ingingimira.

Kimwe mu bikomeye ngo ni imvugo z’Abanyarwanda baba mu mahanga bavugira mu bitangazamakuru yumvikanamo ibitekerezo byaganisha kuri Jenoside.

Ibi ngo ni nabyo bituma hari abantu bakeka ko Jenoside ishobora kongera kubaho, nk’uko byemezwa na Dr. Jean Batiste Habyarimana, Umunyabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ ubwiyunge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste.

Ku ruhande rw’ abarokotse Jenoside ariko, naho yemeza ko n’ubwo bigishwa kwiyunga no gutanga imbabazi, ngo hari abagisigarana ingingimira ku mutima batemera ko ababiciye bashobora guhinduka.

Ibi byose ngo byombi ngo byakomeje kugaragara muri uyu mwaka, ariko kimwe ngo gisa n’icyasubije abantu mu myumvire, ni igitekerezo cyavuye kuri bamwe mu rubyiruko, bashingikiwe na Ministeri y’Urubyiruko, n’ ubu gikomeje gutera impaka, mu mvugo ivuga ngo Abahutu bagomba gusaba imbabazi Abatutsi.

Iyi komisiyo ivuga ko iki gitekerezo kitumvikanye uko cyagakwiye kumvikana. Ngo benshi bishyizemo ko Umuhutu wese azaba ategetswe gusaba imbabazi Abatutsi, abikoze mu izina ry’Abahutu.

Iyi komisiyo yo ivuga ko atari agahato, ariko ngo ubishaka azabikore, mu izina rye bwite cyangwa se iry’Abahutu, niba yumva ariko umutima we umutegeka. Gusa avuga ko kuba Abahutu basaba imbabazi Abatutsi, ari ibishoboka byaba bihuye n’umuco Nyarwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Dr HABYARIMNA avuga ni byo. hari uwitwa SIMEWO washinze radiyo yitwa ijwi ryarubanda ikorera mubwongereza. ni RTLM rwose njyewe ni baza impamvu ambasade yu RWANDA mubwongereza ntacyo ikora kugirango uriya mwicanyi afatwe.

sam yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka