Bamwe mu bana baterwa inda bahangayikishijwe n’imibereho y’abo babyara

Bamwe mu bangavu basambanywa bagaterwa inda bavuga ko bahangayikishwa n’imibereho y’abo babyara ahanini kubera ubushobozi bucye bwabo, gutereranwa n’imiryango yabo ndetse n’ababahohoteye.

Abangavu batewe inda bavuga ko kutitabwaho n'ababyeyi babo biri mu bituma ababasambanya babona icyuho
Abangavu batewe inda bavuga ko kutitabwaho n’ababyeyi babo biri mu bituma ababasambanya babona icyuho

Umwana uhagarariye abandi bangavu batewe inda bakabyara mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo twahaye izina rya Mukabarisa Valentine, avuga ko bimwe mu bibazo bafite ari ibijyanye no kuvuza abana babo.

Yongeraho ko bamwe bakimara kubyara batereranwe n’imiryango yabo, ku buryo bagihura n’ingaruka zo gutwita imburagihe.

Avuga ko abataratereranwe n’ababyeyi babo cyangwa ababateye inda bafite ikibazo ku kuvuza abana babo, kuko benshi baba nta ndangamuntu baratunga ku buryo bifatira ikiciro cyabo.

Ati “Hari ubwo ugira amahirwe iwanyu bakagushyira ku kiciro cyangwa umubyeyi w’umwana akemera kugushyira ku kiciro. Ariko ingorane hari ubwo bose baba bafite ikiciro cya gatatu kandi icyo kiciro nta mahirwe akunda kubaho yo kubona ubufasha.”

Akomeza agira ati “Umwana bakamushyira ku kiciro ariko bakaba batagufasha kumurera. Igihe cyo gutanga mituweri cyagera bitewe n’uko wowe nta bushobozi ufite, bakanga kuyitanga bagategereza igihe uzabahera amafaranga y’uruhare rwawe n’urw’umwana. Urumva umwana arwaye ni ibibazo kuko bo bashobora kurwara bakagura imiti muri farumasi.”

Mukabarisa yifuza ko bishoboka umwana wabyariwe iwabo hajya harebwa uko yahabwa ikiciro cye kijyanye n’ubushobozi bwe aho kwitirirwa icy’abandi adafitiye ubushobozi.

Ikindi yifuza ni uko bajya bafashwa ku burezi bw’abana babo kuko na byo bibagora cyane ko kubera ubushobozi.

Agira ati “Urumva niba mbarizwa mu kiciro cya gatatu kandi nta bushobozi, ntabasha kuvuza uwo nabyaye no kwiga ni ikibazo kuko nabwo ubwo bushobozi simba mbufite.”

Uretse kuba hari ababyeyi basa n’aho bahima abana babo nyuma yo gusambanywa bagatwita, ngo hari n’ababaha akato bakanabirukana mu muryango.

Umwana wo mu Karere ka Nyagatare twahaye izina Businge Joy, avuga ko benshi mu bana batewe inda bagiye birukanywa n’ababyeyi babo bakajya kubaho bikodeshereza.

Ati “Hari aho umwana amara gutwita ababyeyi bakamuha akato, ubundi bakamwirukana akajya kwibeshaho muri geto (Ghetto). Hari n’ubwo uguma mu rugo ariko ukabaho utotezwa, bakakubwira nabi bagucyurira ukabaho mu buzima uhangayitse birutwa no kuba wabahunga ariko nyine ukabura iyo ujya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, avuga ko ikibazo atari uguha umwana ikiciro ahubwo ababyeyi bakwiye kumva ko bagifite inshingano zo kurera abana babo kabone n’ubwo babyaye imburagihe.

Ati “Umubyeyi afite inshingano zo kukurera kugeza igihe cyo kwirera ubwawe, waba wabyaye waba utabyaye. Kwisabira ikiciro ntabwo ari cyo gisubizo ahubwo icyo tuzakora ni ugufatanya kuganira n’umubyeyi kumva ko afite inshingano zo gukomeza kugufasha.”

Kantengwa avuga ko ariko ku bagejeje imyaka 18 y’amavuko kuzamura bitabujijwe ko yahabwa ikiciro cye cyihariye, kuko babifitiye uburenganzira.

Avuga ko ikibazo cy’abana basambanywa kireba buri wese ariko by’umwihariko umwana ubwe agaragaza uwamuhohoteye kuko bigaragara ko hari ababahishira.

Yongeraho ko kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugera uyu munsi hatangiye ubukangurambaga bugamije gushakisha abagabo basambanya abana, mu Karere ka Gatsibo hamaze gufatwa abarenga 100 kandi ubukangurambaga bwo kubahiga bukaba bugikomeza.

Hashize imyaka ibiri umuryango utari uwa Leta ugamije gufasha abagore n’abana b’abakobwa mu mibereho myiza yabo bakorerwa ubuvugizi Empower Rwanda ushinzwe.

Uwo muryango na wo ukaba umaze amezi atatu utangije umushinga “Ijwi rye, uburenganzira bwe” (Her Voice, Her Right), ugamije gufasha abana b’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ahagaragara abana benshi basambanywa.

Umuyobozi w’uwo muryango ku rwego rw’Igihugu, Olivia Promise Kabatesi, avuga ko mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cy’abana basambanywa, babanje gukora ubushakashatsi bw’ibanze hagamijwe gushaka amakuru ku gituma abana b’abakobwa baterwa inda n’ingaruka bibagiraho, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Ibi ngo bizafasha mu gukurikirana icyo kibazo no kugikemura. By’umwihariko Empower Rwanda ngo izafasha abagore n’abakobwa kumenya uburenganzira bwabo no gusobanukirwa amategeko, ariko n’ubuyobozi bumenye impamvu zihari zituma abana bakomeje guhohoterwa bafatanyirize hamwe kugikemura.

Avuga ko abana babyaye bazafashwa gusubizwa mu mashuri bashakirwa ibikoresho, na ho abafite imbogamizi zo kubura aho basiga abana babo ngo basubire ku ishuri bafashwe kwiga imyuga.

Agira ati “Nk’uko nabivuze dufite Master card Foundation, mu nkunga yabo tuzafata bano bana bajye mu myuga abasoje tubahe ibikoresho by’ibanze babone aho bahera bazabashe kwitunga n’abana babo.”

Na ho ku bijyanye n’imyigire y’abana babo, tuzafatanya na ECD ku buryo hazajya haboneka amarerero kugira abana babo bagire uburenganzira bwo kwiga.

Umushinga Her Voice, Her Right, ubu wamaze kubumbira hamwe abangavu babyaye 300 bahagarariye abandi mu turere twa Gatsibo na Nyagatare mu mirenge ine, ibiri muri buri karere.

Kabatesi Olivia avuga ko bazafasha abana batewe inda kwiga imyuga bakanahabwa ibikoresho by'ibanze
Kabatesi Olivia avuga ko bazafasha abana batewe inda kwiga imyuga bakanahabwa ibikoresho by’ibanze

Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe na Empower Rwanda, ku bana babyaye imburagihe mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, umwaka wa 2019-2020, bugakorerwa ku bana 420, bwagaragaje ko imibare yiyongereye mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali ku kigero kiri hagati ya 7% kugera ku 10%, uhereye ku bushakashatsi bwari bwarakozwe mu mwaka wa 2014-2015.

Ni mu gihe kandi ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana bo mu mijyi cyangwa santere z’ubucuruzi ari bo benshi baterwa inda kurusha abo mu cyaro.
Umwaka wa 2019-2020, warangiye abana 2,783 batewe inda mu Karere ka Gatsibo mu gihe mu Karere ka Nyagatare bari 2,812.

Zimwe mu mpamvu zituma abana baterwa inda harimo gufatwa ku ngufu ku kigero cya 68.7%, ikigare, kutaganirizwa n’ababyeyi ku myororokere y’ubuzima bwabo, gushukishwa ibintu, ubukene, urukundo, inzoga n’ibiyobyabwenge no guhatirwa gushaka bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka