Bamwe mu bakwirakwizaga urumogi batawe muri yombi

Ku wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu turere twa Kayonza, Bugesera na Nyamagabe yafashe ibiro 20 by’urumogi hanafatwa abantu batatu mu barukwirakwizaga.

Mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Nkomane hafatiwe uwitwa Sindayigaya Emmanuel w’imyaka 48, yafatanwe ibiro 3 by’urumogi. Hakizamungu Jean Damascene w’imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare yafatanwe ibiro 12 na ho Bizimana Pascal w’imyaka 37 yafatanwe ibiro 5, afatirwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko sindayigaya yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati "Abaturage bo mu mudugudu wa Bishara batanze amakuru bavuga ko Sindayigaya acuruza ibiyobyabwenge iwe mu rugo biturutse ku rujya n’uruza rw’abantu bahagenda biganjemo urubyiruko. Twateguye igikorwa cyo kujya iwe mu rugo tuhasanga ibiro 3 by’urumogi rwari rupfunyitse mu mufuka wari mu buriri bwe."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, avuga ko kuri kuri uwo munsi tariki ya 28 Ukwakira abaturage bo mu mudugudu wa Kabuhome mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza uwitwa Hakizamungu Jean Damascene yafatanwe ibiro 12 by’urumogi. Yafashwe arimo kurwinjiza mu Rwanda avuye mu gihugu cya Tanzaniya anyuze mu nzira zitemewe.

CIP Twizeyimana yagize ati "Twagendeye ku makuru y’abaturage batubwira ko hari umugabo babonanye umufuka ku igare bacyeka ko ari urumogi. Bizimana yerekezaga mu Murenge wa Rweru ahita afatwa."

SP Kanamugire yashimiye abaturage ukuntu bakomeje kuba maso bakicungira umutekano. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abanyabyaha bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Abasashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubunzacyaha (RIB), mu gihe hagishakishwa abandi bari bafatanije gukora biriya byaha, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka