Bamwe mu bakuze baranenga uburyo ubukwe ‘bwabaye bizinesi’

Nyirasafari Yozefa umukecuru w’imyaka 73, avuga ko ubwo yakobwaga mu myaka myinshi ishize, yakowe inka y’amafaranga Magana atunu (500frw), ariko atangazwa no kubona kuri ubu hari abakobwa bakobwa arenze miliyoni (1,000,000frw), hakaba n’ubwo ubukwe bupfa bitewe n’uko umusore yabuze ingano y’amafaranga asabwa.

Ubu bukwe bwa Mukaperezida n'umugabo we arusha imyaka irenga 25 ni bumwe mu bwavugishije benshi
Ubu bukwe bwa Mukaperezida n’umugabo we arusha imyaka irenga 25 ni bumwe mu bwavugishije benshi

Agira ati ”nge narongowe muri 1946. Icyo gihe nari mu nkumi zigezweho udakina! Wumve ko umugabo wange yari umukire mu gihe cyabo, yaraguze isambu irimo inzu ku mafaranga Magana inani (800frw)! Iwabo bacyumva akayabo aguze inka yo kunkwa barasakuje bati uwo mukobwa n’Imana ku buryo umukwa amafaranga angana n’isambu utuyemo?”

Ati ”ariko ab’ubu numva ngo bakwa na za miliyoni! Maze ikijya kubyica, ntibatuma hari umubyeyi uvugana n’undi ibyerekeye inkwano, babyivuganira ubwabo, bakaza bakumenyesha!”

Kanyandekwe, umusaza nawe ukuze ariko utarabashize kugaragaza imyaka ye, aranenga uburyo inkwano isigaye ikoreshwamo, aho agaragaza ko nta muco nyarwanda akibona mu gukwa.

Ati “cyera inkwano yari ishimwe ry’umubyeyi. Ariko ubu hari igihe utamenya n’ingano z’iyo bakoye,kuko byose bikorwa n’inkumi n’umusore, bakiyumvikanira igiciro, ndetse bakanumvikana ubwabo icyo ayo mafaranga azakora, aho usanga ari yo agura ibirongoranwa!”

Umwe mu basore bakiri ingaragu utarashatse kuvuga izina rye, yemeza ko ikwano ari kimwe mu mbogamizi abasore bahura na zo, aho ukundana n’umukobwa mukemeranya kubana, ariko ababyeyi be bakamukwima bagusaba inkwano ihanitse.

Ati “kuri ubu wagira ngo umukobwa ni itungo cyangwa ikindi gicuruzwa ababyeyi biboneye! Uzi ko muciririkanwa inkwano bikagera n’aho munaniranwa burundu bakagukuzaho ugataha burundu? Hari umusore w’inshuti yange babikoze, nawe aho abemereye ibyo bamusabye, arahindukira ategeka umukobwa ibyo agomba gutahana bihenze da!”

Benshi mu bataha ubukwe bwo mu Rwanda, bemeza ko ubukwe bugenda buhindura isura uko imyaka igenda isimburana, uhereye ku ngano y’inkwano, uburyo bakira ababutashye, ndetse n’uburyo bwo gutwereramo.

Janvier Ruzindana avuga ko we abona hari abategura ubukwe ari nka bizinesi (business), kuko usanga baratwerewe na benshi, ariko kuko nta bundi bushobozi (amafaranga) bateguye yo gukora ubukwe, bagafata intwererano yose uko yakabaye, akaba ari yo ibakorera ubukwe.

Naho Mukeshimana wo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange we agira ati” hari n’aho nabutashye abantu batahira gufata imiheha ya fanta mu ntoki, bategereza icyo kunywa amaso ahera mu kirere! Nyuma nza kumva inkuru ko nyuma y’ubukwe yafashe inzoga zose bamutwerereye azijyana mu kabari ke arazicuruza! Urumva ubusambo bwateye?”

Gusa hari abandi batavuga rumwe n’abo ngabo ku ntwererano, kuko bemeza ko gutwerera byahozeho mu muco nyarwanda, kandi ko intwererano idatangwa ngo yakire abatashye ubukwe mu kunywa no kurya gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impamvu batakiganira n’ababyeyi kunkwano ni uko nta mubyeyi ugikwera umwana nka kera, arko muri iki gihe inkwano yabaye nk’ikiguzi, aho iwabo w’umukobwa baca amafaranga bitewe n’agaciro k’umukobwa wabo(amashuri, ubutunzi,imirimo akora...)

niyonzima yanditse ku itariki ya: 12-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka