Bamwe mu bakozi ba ESA Birambo bari mu mabako ya polisi bakekwaho ubwicanyi

Bamwe mu bakozi b’ikigo cy’amashuli yisumbuye Ecole Secondaire de l’Assomption de Birambo bari mu maboko y’abashinzwe umutekano bakekwaho ubwicanyi.

Muri rusange abantu barindwi batawe muri yombi kuwa mbere tariki 13/02/2012 harimo n’abakozi b’ishuli rya ESA Birambo, nyuma y’uko abashinzwe umutekano basanze umurambo w’umukobwa wakoraga kuri iryo shuli watemaguwe bikabije.

Mu bitaro bya Kibuye harwariye umu motari uri mu bakekwaho buriya bwicanyi warashwe arimo kugerageza gucika abapolisi. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uwihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Ikigo cy’amashuri ESA Birambo kiri mu murenge wa Gashari, akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Marcellin Gasana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka