Bamwe mu bagororerwa Iwawa bahawe Amasakaramentu abandi bagarukira Imana
Kuri uyu wa 27 Kamena 2023, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yagiriye uruzinduko ku kirwa cy’Iwawa anatura Igitambo cya Misa, yaherewemo n’amasakaramentu y’ibanze abagera kuri 84 bagororerwa kuri iki kirwa.
Mu gitambo cya Misa, Musenyeri Anaclet yatanze amasakaramentu y’Ibanze ku bagera kuri 53 bahawe Batisimu, 7 bahabwa Ukarisitiya ya mbere naho 24 barakomezwa, abandi 4 bagarukira Imana.
Musenyeri Anaclet yabwiye abagororerwa Iwawa ko impamvu yaje kubaha amasakaramentu, ari ukubafasha guhinduka bakagarukira Imana, kandi bakazasubira mu miryango yabo baramaze kwigorora n’Imana ndetse n’umuryango Nyarwanda.
Ati “Ati Rubyiruko bana bacu mugororerwa muri iki kigo cya Iwawa, naje kugira ngo twifatanye mu kwegera Imana no kubaha amasakaramentu, kugira ngo aya masakaramentu yunganire amasomo muherwa hano, muzasubire mu miryango yanyu mugororotse”.
Yabwiye abagororerwa Iwawa ko bagomba guhinduka, yifashisha urugero rwa Sawuri uvugwa muri Bibiliya wari waragomeye Imana, nyuma aza guhinduka Pawulo.
Ati “Namwe mugende muhinduke nka Pawulo ntimuzakomeze kuba Sawuri, igihe muzaba mugeze mu miryango yanyu”.
Umwe mu bagororerwa Iwawa wahawe isakaramentu rya Batisimu yatangaje ko yahindutse ndetse Batisimu yamufashije kwigorora n’Imana, akaba yiyemeje kuyiyegurira akaba atazasubira mu bikorwa bibi byo kunywa ibiyobyabwenge.
Mbere y’Igitambo cya Misa, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yatemberejwe ahakorerwa ibintu bitandukanye, bikorwa n’urubyiruko rugororerwa Iwawa.
Abagera ku 5182 ni bo bagororerwa Iwawa, uyu munsi bakaba bagororwa bahabwa uburere mboneragihugu ndetse bakigishwa n’imyuga, izabafasha kwiteza imbere igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe.
Abagorererwa muri iki kigo baba barafatiwe mu bikorwa bitandukanye, birimo kunywa ibiyobyabwenge, urugomo ndetse n’abandi bafite imyitwarire mibi ibangamiye umuryango Nyarwanda
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ku batabizi,Amasakaramentu ni 7: Batisimu,Ugukomezwa,Ukarisitiya,Penetensiya,Ugushyingirwa,Ubusaseridoti n’Ugusigwa kw’abarwayi.Ni imihango y’idini gatulika.Ariko se ibyo birahagije?Umukristu nyakuli,imana imusaba gushaka umuntu umwigisha bible,ikamuhindura.Aba atandukanye n’abantu bibera mu by’isi gusa ntibashake imana.Ahubwo akora umurimo Yesu yasize asabye buli mukristu nyakuli wo kujya mu nzira akabwiriza abantu ijambo ry’imana nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga,akazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ubwo nibwo bukristu nyakuli.