Bamwe mu bafungiye muri gereza ya Nyamagabe bakoze Jenoside basabye imbabazi barazihabwa

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru basuye abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyamagabe babasabye imbabazi, barazibaha.

Bakigera kuri Gereza ya Nyamagabe tariki 21 Ukwakira 2019, abasabwe imbabazi bahise bahuzwa na 13 bari babandikiye bazibasaba, kugira ngo babanze baziganireho kuko bari bazisabye mu nyandiko.

Nyuma yo guhoberana nk’abantu batari baherukanye, ndetse no kuganira ku mbabazi babasabye, abiciwe ababo n’abagize uruhare mu kubica bahagurutse bavuga ko imbabazi zasabwe zatanzwe.

Marie Rose Nyiratabaro wo mu Murenge wa Rusenge yasabye imbabazi Callixte Gasana ku bw’umwana w’umukobwa wo mu muryango we wishwe, akaba yarakurikiye abamufashe bajya kumwica.

Yagize ati “Bavumbuye uwo mwana w’umukobwa, igitero kimuzanye nanjye ndagikurikira. Ndasaba imbabazi z’uko nakurikiye icyo gitero ntatabaye, ahubwo nshungera.”

Abagororwa n'abarokotse Jenoside b'i Nyaruguru babanje kuganira ku mbabazi babandikiye babasaba
Abagororwa n’abarokotse Jenoside b’i Nyaruguru babanje kuganira ku mbabazi babandikiye babasaba

Thérésie Nyirampfakaramye we yasabye imbabazi ku bw’uko ari mu bagore baherekeje mugenzi wabo Kankindi, bakaka uwitwa Thérèse umwana we, hanyuma bakajya kumuta mu ruzi.

Ati “Mbere naravugaga ngo nta cyaha mfite, nkavuga ko umwana ari Kankindi wamujugunye mu ruzi. Ariko kandi yamujugunyemo namuherekeje.”

Abasabwe imbabazi barazitanze, bongeraho ko iyo biza kuba mbere aba bagore bari mu buroko batari kumara imyaka ingana n’iyo bamaze muri gereza, kuko abo bafatanyije bemeye icyaha bagasaba imbabazi ubu bari mu ngo zabo.

Domitien Kayiratwa, umwana w’umwe muri abo bagororwa 13 yavuze ko na we atari yarigeze abasha kubabarira nyina kubera imibereho mibi yagize, harimo kutabasha gukomeza amashuri ye nyina wakamureze ari mu buroko kubera uruhare yagize muri Jenoside, ariko ko na we yatanze imbabazi.

Yagize ati “Ndamubabariye, kuko bariya bavandimwe yahemukiye ari bo bantunze, bakaba bampa amata narwaye, nabura aho guhinga bakahampa nta kiguzi. Ni na bo bagiye bampa ibyo kumugemurira. No kuba bahuye ndabyishimiye.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Nyaruguru, barangajwe imbere n'umuyobozi w'Akarere baje gutanga imbabazi kuri abo bagororwa bo muri Gereza ya Nyamagabe babandikiye bazibasaba
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyaruguru, barangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere baje gutanga imbabazi kuri abo bagororwa bo muri Gereza ya Nyamagabe babandikiye bazibasaba

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko wari witabiriye iki gikorwa, yaboneyeho kubwira n’abandi bagororwa bo muri gereza ya Nyamagabe ko gusaba imbabazi bigirira akamaro uzitanga, ariko ko binabohora uwazisabye.

Ati “N’ubwo ufungiye hano, uburoko bukomeye cyane buri mu mutima wawe. Uwo wenda wishe, niba umuryango we waragize amahirwe yo kumubona ukamushyingura, wo wamaze gutera indi ntambwe. Ariko wowe ibishyinguye mu mutima wawe ni byo bikwica. Ni kwa kundi bavuga ngo umuntu yapfuye ahagaze.”

Yavuze kandi ko n’ubwo mu bakoze Jenoside harimo ababikoze kubera gukurikira abandi, kuko igitekerezo kitari icyabo, buri wese mu bayikoze akwiye kuzirikana ko yashyizemo n’uruhare rwe, kandi ko gusaba imbabazi ari byo byamubohora.

Kuri ubu muri Gereza ya Nyamagabe hafungiye abagore 957 n’abagabo 340. Hari n’abana 41. Muri aba bagororwa, 976 bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Bagihura bahise baramukanya
Bagihura bahise baramukanya

Mu bakomoka mu Karere ka Nyaruguru, 34 ni bo bari bandikiye abaturanyi babasaba imbabazi, ariko 13 ni bo babonye igisubizo, banagendererwa n’abo basabye imbabazi.

Fondasiyo Didé yafashije muri iki gikorwa, hamwe n’abafashamyumvire yahuguye, baba abo muri Gereza ya Nyamagabe ndetse n’abo mu Karere ka Nyaruguru, ngo bakomeje inyigisho ku mpande zombi kugira ngo abakoze ibyaha bya Jenoside n’ababikorewe babashe kwiyunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka