Bamwe mu bafite ubumuga bahuguriwe imyuga ariko Babura ibikoresho

Abafite ubumuga batangaza ko bafite ubumenyi mu myuga itandukanye, ariko bamwe muri bo babura ubushobozi bwo kubushyira mu bikorwa.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga, abo mu Karere ka Kamonyi wizihirijwe mu murenge wa Kayenzi, bamwe muri bo bagaragake ko bishimira ko bahuguwe gukora imyuga ibarinda gusabiriza, ariko hari n’abavuga ko bagifite imibereho mibi kuko babura ibikoresho byo kubyaza umusaruro imyuga bazi.

Ngarambe Jean Bosco azi gukora inkweto ariko ngo yabuze igishoro ngo agure ibikoresho.
Ngarambe Jean Bosco azi gukora inkweto ariko ngo yabuze igishoro ngo agure ibikoresho.

Kanani Jean wo mu Mudugudu wa Kabasanza mu Kagari ka Gihara , Umurenge wa Runda, afite ubumuga bw’ingingo ku buryo agendera mu igare.

Avuga ko azi kudoda imyenda n’imashini ariko akaba abura ubushobozi bwo kubikora. Ati “Hari imashini Padiri w’i Gihara yari yarampaye ariko mu ntambara barayitwaye. Ubu nirirwa aho ntacyo nkora kubera kubura umuterankunga wamfashisha indi”.

Ngarambe Jean Bosco, wo mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda, na we ufite ubumuga bw’ingigo, akora akazi ko kudoda inkweto. Ngo azi no kuzikorera ariko yabuze igishoro cyo kuguramo ibikoresho byo kuzikora.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga, uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti « Twubake ubushobozi kuri bose, duteza imbere ibikorwa bidaheza”.

Nubwo bamwe muri bo bavuga ko babura ubushobozi, akarere ko kavuga ko iyo bibumbiye mu makoperative kabafasha.
Nubwo bamwe muri bo bavuga ko babura ubushobozi, akarere ko kavuga ko iyo bibumbiye mu makoperative kabafasha.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwera Marie Alice, atangaza ko hari ubufasha bugenerwa abafite ubumuga, ariko akenshi bunyuzwa mu makoperative bahurizamo imbaraga.

Avuga ko hari amakoperative atandatu yahawe ibikoresho nyuma yo guhugurwa mu myuga y’ubwubatsi, gusudira no gutunganya imisatsi, hakaba n’indi ikora amasabuni n’amacaki (ingwa) mu Murenge wa Rugarika (…), ndetse ngo hakaba n’abandi bateganya guha ibikoresho.

Abageze ku ntambwe yo gukorera mu makoperative bahamya ko imibereho yabo yahindutse. Karenzi Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Musambira, avuga ko Koperative y’Abafite Ubumuga bo muri uwo murenge, ifite icyuma gisya ibinyampeke n’umushinga wo kudoda imyenda. Ngo ibyo bikorwa byombi bibafasha kwibonera ibyo bakeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka