Bamwe barinubira igihe bamara bagiye gukoresha igenzura ry’imodoka
Nubwo bamwe mu bafite imodoka bemeza ko gukora isuzuma ry’ibinyabiziga (Controle technique) bifite akamaro kuko bituma bamenya ibibazo ibinyabiziga byabo bifite, baraninubira igihe bamara bategereje ko bakorerwa igenzura ku kigo cya Polisi.
Ba nyiri imodoka bavuga ko igihe kinini bimara kibahombya byinshi haba mu kwinjiza amafaranga mu kazi kabo no gutakaza igihe kinini.
Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bari bazanye ibinyabiziga byabo kuri icyo kigo, ngo bahabwa iminota 45 ariko bakahamara umunsi wose hakaba n’abarara badakorewe, ndetse bakanavuga ko hazamo ikimenyane mu kwihutishiriza bamwe abandi bakahirirwa.

Abashinzwe kwakira ba nyiri ibinyabiziga muri icyo kigo bo bavuga ko abahatinda akenshi biterwa n’ibyo imashini ziba zagaragaje ko bitameze neza maze kubera gushaka kurangiza gahunda zabo bakajya kubikoresha bakagaruka bikitwa ko bahiriwe kandi bagiye bakagaruka, naho ubundi ngo nta kimenyane na ruswa biba mu kazi kabo.
Ibyo kutihuta kwa serivisi yo kugenzura ibinyabiziga biravugwa mu gihe kuwa 8 ukuboza 2011, umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Nzahabwanimana Alexis, yatangarije abanyamakuru ko Leta izashyira ibindi bigo nk’icyo kiri i Remera mu mujyi wa Kigali mu turere twa Turere Huye, Musanze, Kayonza na Nyagatare.

Uretse ibyo bigo, yari yanatangaje ko hazashyirwaho controle mobile (uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga buzajya busanga ibinyabiziga hirya no hino mu turere), bikaba byari biteganyijwe gutangira mu mwaka ushize wa 2012.
Kuva ikigo cya controle technique cyatangira imirimo yacyo muri Mutarama 2008, cyagabanyije impanuka ku kigero cya 60% muri rusange, ndetse kikanafasha ba nyiri ibinyabiziga kubyitaho.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyangombwa nishimiye ni ukuntu impanuka zagabanutse cyane,ubundi ubuzima nicyo kintu gihenze ibindi birashakishwa bikaboneka nko kuba hagiye kubakwa izindi controle,kandi kuba hari abba baje bafite ibinyabiziga birwaye bakabasubizayo kubikoresha si ikibazo cya police.
Ni ikibazo gikomeye kuko ikigo gikora ririya genzura ni kimwe mu rwanda,ariko urebye umumaro gifitiye abafite ibinyabiziga bagakwiye kubyihanganira,kandi iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka kuko police iherutse gutangaza ko iri hafi gutangiza iyubakwa ry’izindi controle technique mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba.