Bamutemeye inka yari yarahayeho umwana we umurage

Umusaza Tabaro Mathias wacitse akaboko utuye mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rubaya,umudugudu wa Karandaryi ababajwe n’inka ye yatemwe kandi yari yarayihayeho umwana we, Ndayambaje Bernard, umurange ngo azabashe kugira icyo yimarira.

Abaturanyi b’uyu musaza bakeka ko iyo nka yatemwe n’uwitwa Hagumimana Gasengeri Elias Eduson mu ijoro rishyira tariki 24/04/2012 nyuma yo kwirukankana umushumba w’iyo nka n’umuhoro ashaka kumutema.

Gasengeri Eduson Hagumimana ukekwaho icyo cyaha cyo gutema inka acumbikwe kuri Station ya Police ya Mukamira kuva tariki 24/04/2012.

Umuturanyi wa Tabaro witwa Mukundufite Immaculee avuga ko ku manywa yumvise umuntu abwira Gasaza wa Tabaro (umushumba) ati iruka cyane dore bagiye kugutema arebye asanga ni Gasengeri wirukankana Gasaza n’umuhoro. Undi amaze kumusiga, Gasengeri ngo yagarutse avuga ko nubwo amusize azatema inka ye.

Ibi kandi byemezwa na Dusingizimana Gasigwa,umuturanyi w’umusaza Tabaro. Nyirangano Rangwida we avuga ko yumvishije umuturanyi we atabaza avuga ko inka ye bayitemye kandi ko ari Gasengeri uyitemye.

Yatemwe kandi yari yaratanzweho umurage
Yatemwe kandi yari yaratanzweho umurage

Hagumimana Gasengeri Eduson Elias ukekwaho gutema iyi nka, si ubwa mbere akoze ibikorwa by’ubugome mu gace aba arimo kuko mu kwezi kwa 5/2011 yatoboye inzu y’umuturage wo mu mudugudu wa Kaburende, ashyikirizwa Polisi aza guhabwa imbabazi ararekurwa. Nyuma yimukiye mu mudugudu wa Kivugiza aza gukubita ushinzwe umutekano ajyanwa kwa muganga ariko Gasengeri aburirwa irengero.

Nk’uko inyandiko yanditswe n’umuyobozi w’akagari ka Rubaya ari kumwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Karandaryi ibigaragaza, mu kwezi kwa 10/2011 abaturage ubwabo bamaganye Gasengeri ubwo yari agarutse. Gusa nyuma y’igihe gito mu kwa 3/2012 Gasengeri yateye icyuma uwitwa Benjamin nabwo aratoroka ariko arafatwa arafungwa uretse ko yaje kurekurwa.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 1 )

UYU YICWE KOKO AZAMARA ABANTU, NTACY ABANYARWANDA TUMUTEZEMO URETSE KUMARA ABANTU PEEEEE

KEZA yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka