Bamusanze mu murima w’ibigori yaciwe umutwe

Basanze umurambo wa Niyonzima Benjamin w’imyaka 24 wo mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye mu murima w’ibigori nyuma y’iminsi itatu yaraburiwe irengero.

Uwitwa Nyirabikari Rachel wo muri ako kagari, avuga ko ku wa 14 Mutarama 2016 yagiye mu murima we guca ibigori akahasanga umurambo wangiritse hasigaye amagufa gusa kandi umutwe uri ukwawo maza agahita atabaza abaturage.

Kalisa Josephat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabitare, avuga ko uwo mugabo yari amaze igihe abuze nyuma yo kujya mu isoko rya Kigufi muri Mahama ntatahe.

Agira ati “Yagiye mu isoko rya Kigufu kugurisha ibishyimbo ntiyagaruka, bukeye umugore we ajya gushakisha ngo amenye amakuru ageze Mahama ahura na bamwe mu baturage bamubwira ko bamubonye, umugore arataha kuko yumvaga ko umugabo we ariho”.

Ngo umugore wa Niyonzima yakomeje gutegereza umugabo hashira bigera ubwo we na Nyirabukwe bigira inama yo gusubira kumushakiriza i Mahama bahabwa amakuru ko ababa ku nshoreke ye aho i Mahama ariko ntibabitindaho ngo baritahira.

Kalisa akomeza avuga ko ku wa 14 Mutarama 2015 bakoranye inama n’abaturage kugira ngo bamushakishe, hanyuma ku uri uwo mugoroba Nyirabikari Rachel agiye mu murima we ahasanga umurambo we.

Agira ati “Niyonzima ni umuntu wari utuje cyane acuruza ibisheke. Dukeka ko yaba yageze mu gishanga akajya mu murima w’ibisheke kubera ko ba nyiri imirima basanzwe bataka ko bibwa bakamufatiramo bakamukubita akagera ubwo apfa”.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari arashishikariza abaturage gutanga amakuru kuko kubura umuntu iminsi igahita ngo nta muntu ugeza mu buyobozi ibyibura rye bidakwiye.

Mu gihe umurambo wa Niyonzima Benjamin utegerejwe gushyingurwa, abasore bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka