Bamporiki wanditse igitabo, arasaba abandi kugaragaza ibyo bahugiyemo muri #GumaMuRugo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko ashyigikiye gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

bamporiki avuga ko iki gihe cyo kuguma mu rugo yacyanditsemo igitabo cy'amapaji 250
bamporiki avuga ko iki gihe cyo kuguma mu rugo yacyanditsemo igitabo cy’amapaji 250

Arashimira urubyiruko rwumviye amabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo, akarukangurira no gukomeza kumva inama za Leta.

Asanga kandi hari ibintu byiza byinshi abantu bashobora gukora bibereye mu rugo, bizakomeza guteza imbere u Rwanda nyuma y’iki cyorezo.

Yihereyeho ku byo yakoze, asobanura ko amaze kwandika igitabo gifite amapaji 250, akaba ngo azagishyira ahagaragara bitari kera.

Bamporiki yasabye abantu cyane cyane urubyiruko gukoresha impano bafite muri iki gihe, bakazibyaza umusaruro kandi bakazigaragaza.

Ati “Ndakangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukoresha impano zanyu, mwandika, muhanga, muvumbura, kugira ngo ubwo buhanga bwanyu muzabubyaze umusaruro ubwo tuzaba tumaze gutsinda iki cyorezo.”

Bamporiki yasabye urubyiruko cyane cyane urw’abahanzi mu bintu bitandukanye kugaragaragaza uko barimo kwirinda, ariko abasaba no kugaragaza uko barimo gukoresha uyu mwanya bakagaragaza ubuhanga bwabo.

Yabasabye kugaragaza ubwo buhanga bwabo babinyujije muri video ntoya y’iminota itarenze ibiri, kuko ibyo bishobora kuzabatunga mu minsi iri imbere bikagirira n’akamaro abandi bantu bashobora kuzaha akazi.

Iyo Video uwamaze kuyikora ngo yayishyira ku mbuga nkoranyamba abantu bamukurikiraho, agakoresha Hashtag ya #GumaMurugoYouthChallenge .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyo gitekerezo ni inyamibwa.

Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Mwara mutse abo bamotari barenze
Kuma bwiriza bagakora ibinyura nije nitegeko bibahamwa nicyaha bahabwe igihano kibakwiye kuko birasa nogusha kugumura abandi baturage Murakoze mpereye Rwarutabura

ndihokubwayo Zachary yanditse ku itariki ya: 29-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka