Bamotari bakiri bato nibo batungwa agatoki mu kugira amakosa menshi

Abakora akazi k’ubumotari bakiri bato bagera kuri 90% by’abakora aka kazi, nibo bagaragaraho amakosa menshi mu muhanda, mu gihe byibura umuntu umwe ahitanwa n’impanuka ku munsi, nk’uko imibare mishya ya Polisi ibivuga.

Guca impanuka za hato na hato burundu mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali, ni kimwe mu bibazo by’ingorabahizi Polisi y’igihugu ihura nayo. Ibyo bituruka ko 80% by’izo mpanuka zituruka kuri moto, zikaba ari nazo zikoreshwa cyane mu ngendo zihuse.

Uretse Polisi ihangayikishijwe n’ubuzima bw’abantu, amashyirahamwe y’abamotari nayo yemeza ko ahangayikishijwe n’iki kibazo. Bakavuga ko impanuka ziterwa n’abamotari batubahiriza gukoresha neza imihanda mito iri muri uyu mujyi.

Evode Nzitunga, umuyobozi w’urugaga rw’abamotari mu gihugu, avuga ko bakomeza gufasha abo bamotari guhindura imyumvire mu gukoresha imihanda yo muri Kigali kuko imiterere y’umujyi nayo ubwayo itari shyashya.

Impanuka za moto zikunze kubaho ziterwa n’umuvuduko mwinshi ndetse ngo na parikingi zidahagije; nk’uko Evode abitangaza. Mu mujyi wa Kigali hari abamotari ibihumbi 12 kandi 90% byabo ni urubyiruko.

Umuti w’ikibazo ngo ushingiye mu kuvugana na Polisi ikagabanya ibihano ku bamotari kuko mu gihe bashaka guhunga Polisi nibwo akenshi bakora izo mpanuka. Bimwe mu bihano bahabwa ni ugufungirwa moto ukwezi no gucibwa amande menshi.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, yatangaje ko abamotari bakwiye kwiha umuhigo wo guca amakosa yo mu muhanda burundu. Polisi nayo ikabagabanyiriza ibihano, ikanabakorera ubuvugizi.

Yabitangazaga kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda no gusoza ukwezi k’urubyiruko. Gusa Supt. Badege yongeyeho ko hari impinduka zigenda zigaragara kuri bamwe mu bamotari bakora neza.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka