Bamaze imyaka umunani bishyuza ingurane y’ahubatswe urugomero rw’amashanyarazi

Imiryango 26 yo mu Kagari ka Bumara, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, imaze igihe kingana n’imyaka umunani yishyuza ingurane y’amafaranga asaga miliyoni 12, y’ubutaka bwabo bwubatswemo urugomero rw’amashanyarazi.

Rukemanganizi Phocas wishyuza ibihumbi 400, avuga ko kutishyurwa byamuteye ubukene
Rukemanganizi Phocas wishyuza ibihumbi 400, avuga ko kutishyurwa byamuteye ubukene

Ni imirima 36 yubatswemo urugomero rwa Mukungwa ll, aho bamwe mu bahafite ubutaka bishyuwe, ariko imiryango 27 ikaba imaze imyaka umunani isiragira mu buyobozi yishyuza ingurane nyuma y’uko ibaruwe ibwirwa n’amafaranga izishyurwa, dore ko urwo rugomero rutanga Megawatt zisaga enye (4), rwubatswe mu 2013.

Baganira na Kigali Today, bagaragaje ko ikibababaje cyane ari ubukene batejwe n’ababatwariye amasambu ntibabishyura ingurane bari babariwe none imyaka ikaba imaze kuba umunani batagira aho bahinga, kandi bakamburwa n’amafaranga y’ubutaka bwabo.

Bavuze ko kubura ayo masambu kandi ntibishyurwe byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo imibereho mibi kugeza n’ubwo abana babo batabashije kujya mu mashuri, niho bahera basaba Leta kubakemurira ikibazo bakishyurwa.

Uwitwa Rukemanganizi Phocas wishyuza asaga ibihumbi 400, ati “Bamwe babahaye amafaranga y’ingurane bubaka amazu, bagura inka, ariko twe ntituzi icyo tuzira. Bambaruriye asaga ibihumbi 400, murumva muri icyo giye yari menshi nanjye mba nariteje imbere”.

Arongera ati “Ubu ni ukwirirwa badusiragiza buri munsi, rimwe bagaruka kubarura bakagenda bagabanya ngo ni ibihumbi 200, inzara irenda kwica abana, iriya sambu ni yo yari intungiye umuryango. Urwo rugomero barwubatse harimo ibishyimbo bararimbagura, mudukorere ubuvugizi twishyurwe utwo dufaranga, abana bavuye mu ishuri ubu bari mu rugo”.

Barishyuza asaga miliyoni 12
Barishyuza asaga miliyoni 12

Mugenzi we witwa Mugabarigira Ladislas, ati “Buri mwaka badusaba Raporo y’urutonde ngo batwishyure tukabikora, ariko kugira ngo bazatwishyure ni ikibazo, imyaka 8 irihiritse, ubukene bwaratwishe ubu noneho batangiye kutuzanira abandi bagenagaciro bari kuyagabanya ahubwo bakagombye kuyongera kubera igihe twamaze dutegereje”.

Karimutumye Captoline ati “Reba uko nsa, ubu se nanze gusa neza nk’abandi, iyo bampa ayo mafaranga bamfitiye arenze ibihumbi 600, mba ntameze neza! Ubu umwana ari mu rugo yabuze uko ajya ku ishuri, birababaje kudutwarira ubutaka tukabura aho duhinga barangiza bakatwambura, ni akarengane gakabije”.

Abo baturage bavuga ko kuba barabatwaye amasambu yabo, batigeze babemerera kugira icyo bakorera muri ayo masambu, icyemezo kinyuranye n’abo bishyuye kuko bo bemererwa gukomeza guhinga muri ubwo butaka.

Bavuga ko ngo basiragiye mu buyobozi bunyuranye kugera ku rwego rw’intara, bakabizeza ko icyo kibazo bagiye kugikemura bakabishyura ingurane y’amasambu yabo, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Nyuma yo kumva ibibazo by’abo baturage, Kigali yegereye Innocent Muhawenimana, Umuyobozi w’umudugudu wa Kabuye aho abo baturage batuye hanubatswe urwo rugomero, ashimangira ko abaturage be barenganyijwe.

Yagize ati “Ntako ntagize, naranditse ariko aho bipfira haranyobeye, birarenze, aba baturage bacuragiye inshuro nyinshi, ni ho hari habatunze, bangije imyaka yabo, ndetse bishyuye bamwe abandi banga kubishyura ni cyo twese twibazaho. Leta nitabare abaturage barenganurwe kuko batejwe inzara”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Ramuli Janvier, Umuyobozi w’ako karere, avuga ko barimo gukurikirana icyo kibazo, aho barimo kubanza kumenya neza umubare w’abaturage batishyuwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyabo, avuga ko mu gihe gito abatarishyuwe baraba bamaze kwishyurwa.

Yagize ati “Twaragikurikiranye ikibazo, twabanje ku kigo gishinzwe urwo rugomero bemera ko icyo gihe urugomero rwagize ikibazo rwangiza imirima y’abaturage muri icyo gishanga, bakora urutonde rw’abantu 40 bagomba guhabwa ingurane barishyurwa. Nyuma ni bwo haje abo bandi 27 bibazwa impamvu bo bataje muri ba bandi bishyuwe”.

Karimutumye Captoline we ngo umwana we yabuze ubushobozi bwo kwiga ava mu ishuri
Karimutumye Captoline we ngo umwana we yabuze ubushobozi bwo kwiga ava mu ishuri

Arongera ati “Ikirimo gukorwa ni uko urwo rutonde rw’abo baturage 26 rurimo gukorerwa ubugenzuzi, kugira ngo nibasanga batari muri rwa rutonde rw’abishyuwe mbere na bo babone kubishyura, nibihangane bashonje bahishiwe kandi tubirimo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amategeko azakurikizwe, bishyure n’inyugu z’ayo bagombaga guhabwa muri icyo gihe cyose, kuko agaciro ifaranga ryari rifite icyo gihe (pouvoir d’achat) katakiri ako mu myaka 8 ishize.
Ubyobozi nibudashobora kuvuganira abo baturage ngo barenganurwe buzaba butangiye nabi cyane, buzegure.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 16-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka