Bamaze gusobanukirwa inyugu zo kuboneza urubyaro

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi batangaza ko kubyara abana bake bituma umubyeyi abasha kubarera neza no kubabonera ibibatunga bitamugoye.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 7/11/2015 aho bavuga ko nyuma yo kubyara abana benshi badashoboye kurera ubu ari bo basigaye bigisha abandi akamaro ko kuboneza urubyaro.

Imiryango itaraboneje urubyaro usanga ifite abana benshi
Imiryango itaraboneje urubyaro usanga ifite abana benshi

Ntambiye Jean Marie Vianney atangaza ko nyuma yo kubyara abana 10 byamugoye kubarera ndetse kubabonera ibibatunga ugasanga bitamworohera.

Uyu mugabo avuga ko yababyaye mbere y’uko gahunda yo kuboneza urubyaro itangiye mu Rwanda ariko ko nyuma yo kubona ibyiza byo kubyara abana bake ashoboye kurera ubu ashishikariza abana be kubyara byibura abana 2 gusa baba benshi baka abana 4.

Aha avuga ko ingaruka zo kubyara abana benshi zirimo kutababonera ubwisungane mu kwivuza mu buryo bumworoheye no kutabasha kubabonera ibibatunga.

Yagize ati “ Ubu ubutaka bwabaye buke cyane kubabonera byonyine ibihumbi 30 bya mitiweri ni ibibazo.”

Ingaruka zamubayeho zo kubyara abana benshi harimo no kutabasha kubabonera amafaranga y’ishuri ngo byibura babashe kwiga kuko mu bana 10 abarangije amashuri yisumbuye ni 2 gusa.

Semuhanda Anastase nawe avuga ko yitabiriye ibyo kuboneza urubyaro n’umugore we bamaze kubyara abana 6.

Kurera aba bana bose avuga ko bitamworohera na buke kuko usanga bimusaba ubushobozi adafite.

Kuri we yumva azaha abamukomokaho umurage wo kubyara abana babiri uwabishobora akabyara umwana umwe gusa.

Iyo umuntu yaboneje urubyaro kandi bifasha umuryango we kubaho badahangayitse bashakisha ibitunga abana babo ndetse bikanamufasha kurera abana be neza akabasha no kubakurikirana mu mikurire yabo.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite munshingano ze ubuzima Kayumba Emmanuel atangaza ko gahunda yo kuboneza urubyaro bayikangurira abashakanye aho babasa kubyara abo bashobye kure.

Ibiganiro byo kuboneza urubyaro babinyuza muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi aho ndetse n’abajyanama b’ubuzima bakangurira abaturage gukomeza kwitabira iyi gahunda kugirango ibafashe kubyara bake bashoboye kurera.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka