Bamaze amezi 5 nta mazi baheruka kubera ikorwa ry’umuhanda
Abatuye mu tugari twa Kimisagara, Katabaro na Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara bamaze amezi atanu nta mazi bafite kubera itiyo yayazanaga yacitse.

Iyo tiyo yaciwe n’abakozi b’Ikigo gishiznwe gukwirakwiza amazi (WASAC) ubwo cyatangiraga gukora umuhanda mu ntangiriro za 2017.
Abaturage bavuga ko basigaye bavoma amazi y’ibirohwa mu migezi itemba kandi bagakora ingendo za kure. Hari n’abavuga ko abanyembaraga nke bahakubititwa cyangwa abayavomye akabakururira indwara zo mu nda zirimo inzoka.

Uwiduhaye Aniziya umwe mu bavoma ku iriba ryitwa mu “Kigina” riherereye mu Kagari ka Kimisagara, avuga ko abanyembaraga nke bahitamo kuvoma amazi atemba mu mugezi wa Mpazi kandi akaba ari yo mabi.
Agira ati “Tuvoma nijoro kubera imirongo iba hano ku manywa, ubu mvomye ijerekani 2 gusa nahiriwe, ndaza kugaruka saa munani z’ijoro bagabanutse.”
Yongeraho ati “Aya mazi ni mabi turayoga tukarwara indwara ya tirikomonasi tukishimagura mu gitsina kubera inzoka ziyabamo tukajya kwivuza,urayoga ku mubiri ugahinduka umweru kandi anatera imyate.”

Uwajeneza Donatira we avuga ko hari igihe babwirirwa kubera kubura amazi yo guteka n’abanyeshuri bajya kuvoma mu gitondo bagakererwa cyangwa bagasiba ishuri, bityo abana na ba nyina bakarara bavoma nijoro.
Kumesa byo ngo ni rimwe na rimwe kuko ijerekani y’amazi mabi y’iyo soko abayavomye bayibahera 200Frw. Bakenera amazi yo kunywa bakayagura 500Frw ku bayavomye mu Cyahafi mu Murenge wa Gitega.
Ngo iyo bateze moto bakajya kuvoma amazi meza yo kunywa mu Cyahafi, bibatwara 900Frw ku ijerekani imwe kuko moto inabagarura, naho uwagiyeyo n’amaguru agakoresha amasaha abiri kugenda no kugaruka akishyura 100Frw.

Samuel Havugimana Umukozi ushinzwe ibikorwa-remezo mu Murenge wa Kimisagara avuga ko kubura kw’ayo mazi byatewe n’umuhanda bari kubaka.
Yagize ati “kubera umuhanda bari gukora uva ku Kidirishya uzamuka ahitwa Nasiyonali ukagera hejuru muri santere ya Muganza muri Mont Kigali, byatumye twumvikana na WASAC gukuramo itiyo nini yajyanaga amazi muri uri utu tugari twose kuko umuhanda utari kuyanyura hejuru.”
Gusa avuga ko imirimo y’uwo muhanda ungana na kilometero imwe na metero 700 wagombaga kuba wararangiye muri Nzeri 2017, ariko hakaza kubamo imbogamizi mu kwimura no kwishyura abantu.
Barizeza abo baturage ko imirimo isigaye ngo umuhanda urangire bongere babone amazi itazarenza ukwezi kumwe itarangiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|