Bamaranye ibyangombwa by’ubutaka imyaka 6 bitagaragara mu ikoranabuhanga

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Nyamirango bavuga ko bamaze imyaka itandatu bafite ibyangombwa bitari mu ikoranabuhanga (Système) ry’ubutaka bikaba bituma badashobora kumenya amakuru y’ubutaka bwabo ngo babusorere cyangwa bashobore kubihinduza.

Ni ikibazo bavuga ko bamaranye imyaka itandatu kandi ko bagannye inzego z’ibanze ntizishobore kugira icyo zigikoraho kuko n’iyo bagiye ku karere guhinduza babiburira irengero, bakaba bafite impungenge ko igihe byakosowe bashobora kuzacibwa amande bidatewe n’amakosa yabo.

Iki kibazo bagihuriyeho ari benshi, bakavuga ko nubwo bahawe ibyangombwa badashobora kubihinduza no kumenya amakuru abwanditseho kuko bitaboneka muri ‘système’.

Rutebuka Zachiel utuye mu Kagari ka Nyamirango mu Mudugudu wa Nyamirango avuga ko ikibazo cy’ubutaka bw’akagari butari muri ‘système’.

Agira ati; “Twirirwayo ariko ntiturabona igisubizo kitunogeye no ku karere twabyoherejeyo ariko ntacyo bakoze, ntawagura cyangwa ngo agurishe ahinduze.”

Akomeza agira ati; “Kuva baduha ibyangombwa imyaka itandatu irashize ariko ntacyo byatumariye, nk’ubu icyanjye nacyohereje ku karere ariko cyaheze ku karere, ubu mfite kopi gusa. Batubwira ko bitarenza ukwezi ariko twe turabitanga umwaka ugashira batarahinduza. Nk’ubu mfite ibindi byangombwa ariko natinye kubijyana.”

Abaturage bavuga ko bibateye impungenge ko bashobora kuzacibwa amande yo kutishyura imisoro mu gihe bagerageje no kubikosoza bikanga ahubwo bikabaviramo kubibura
Abo baturage bati “Ntituzi uko bizagenda umunsi byakosowe kuko bashobora kuzatubarira amande tutamenye ngo twishyure, dusaba ababishinzwe badufashe bikosorwe kuko aho tugera ntidufashwa.”

Gasuku Oscar, Umukozi w’akarere ushinzwe One Stop Center, avuga ko iki kibazo bakizi kandi kutaboneka kw’ibyangombwa biterwa n’amakuru yagiye ava mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ni ikibazo cy’amakuru yavuye muri système ariko umuturage ufite ikibazo aratugana tukamufasha gusubizamo amakuru agasubirana icyangombwa. Naho kuba bimaze amezi atandatu simbikeka kuko abaje turabafasha.”

Gasuku avuga ko ku birebana no gucibwa amande hari uko amategeko abiteganya kuko umuturage atangira kwishyura imisoro akibona ibyangombwa, iyo abonye ko harimo ikibazo arakigaragaza bigakosorwa, bidakunze akabimenyesha ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro na cyo kikabimenyesha inama njyanama ikamusonera imisoro.”

Henshi mu Rwanda hari abaturage bagifite ibibazo by’ibyangombwa by’ubutaka haba kubibona no kubibaruza, abandi bakaba bafite ibyangombwa bidahuye n’ubutaka bafite mu gihe n’abafite ibyangombwa bitaboneka muri systeme kandi bagomba kumenya amakuru y’ubutaka bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyangombwa by’ubutaka byo in ikibazo gikomeye muriki gihugu cyacyu .bishobotse mwaza mukarere kaMUSANZE,umurenge was CYUVE,akagali ka BUKINANYANA,umudugudu was RUGESHI tukabaha amakuru mukirebera ukuntu abaturage bababaye cyane .njye nasabye gukoresha subdivision y’ikibanza le 03/02/2015,bampa SMS kuri phone ko dossier yanjye yakiriwe bampa number ya dossier 108308 le18/01/2016.nyuma mukwa Kane baza kutuburako Ubutaka bubaruwe nabi ko tugomba kubukosoza .muri uko kwezi kwa 4/2016twandika dusaba gukosoza imbibi n’ubuso.dutegerezako babidukorera turaheba .twakomeje kujya duhamagara kukarere inshuro nyinsi tukanajyayo bakatubwirako baradukorera vuba none kugeza nanubu ntagisubizo turabona .tumaze imyaka 4 hose dutegereje kandi ntacyizere dufite ko tuzakorerwa .birababaje cyane kuba twarishuye amafaranga 150000 by a subdivision tukongeraho 10000frw yo gukisoza ubuso n’imbibi tukanishura 5000frw y’icyangombwa none tukaba tumaze imyaka 4 hose tutarahabwa service kandi burimunsi batubwirako Ubutaka bytakwanditseho atarubwawe .birababaje cyane mudufashije nka KIGALI TODAY mwadukurikiranira iki kibazo kukotwe cyaraturenze.ububutaka buried m mudugudu was RUGESHI,akagari ka BUKINANYANA,umureng was CYUVE ,akarere ka musanze .

Damas yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka