Bamako: Perezida Kagame yitabiriye inama ya 27 ihuza u Bufaransa na Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Bamako muri Mali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, aho agomba guhura n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika na b’u Bufaransa mu nama ya 27 ihuza u Bufaransa n’Afurika, yiga ku bufatanye n’amahoro.
Iyi nama izayoborwa na Perezida wa Republika ya Mali, Ibrahim Boubacar Keïta afatanyije na Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, François Hollande.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.
Perezida Kagame yitabiriye indi nama nk’iyi mu mwaka wa 2010 ku butumire bwa Nicolas Sarkozy wayoboraga u Bufaransa icyo gihe.
Inama ihuza Ubufaransa n’Afurika, ni urubuga abakuru b’ibihugu bunguraniramo ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, ubukungu n’umutekano.
Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikabera mu Bufaransa cyangwa muri umwe mu migi y’ibihugu by’Afurika bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi ry’igifaransa uzwi nka Francofonie.












Ohereza igitekerezo
|