Bakoreye miliyari 1.4Frw none ntibishyuwe n’igiceri
Ba rwiyemezamirimo 14 bahawe isoko na kompanyi ya CCID rya miliyari imwe na miliyoni 400 z’Amafaraga y’u Rwanda, ryo gutegura ibiti by’imbuto ziribwa miliyoni zirindwi, none amasezerano yarangiye nta n’igiceri bahawe mu gihe imbuto zasaziye mu buhombekero.
Amasezerano y’iryo soko yashyizweho umukono ku ya 13 Gicurasi 2019 hagati ya kompanyi ya CCID ibinyujije ku wundi mushoramari witwa François Xavier Ngirabagabo (Sous-traitant), na ba rwiyemezamirimo 14 bo mu turere 14, ku buryo buri karere kagombaga gutunganya imbuto ibihumbi 500 ku giciro cya miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ayo masezerano yarangiye ku ya 13 Gashyantare uyu mwaka, abo ba rwiyemezamirimo bakavuga ko nta faranga na rimwe bigeze bahabwa, ariko kugira ngo bubahirize amasezerano bakoresheje amafaranga yabo ndetse banaguza banki, ibiti byose basabwaga biraboneka kandi byagombaga guhabwa abaturage ntibyatangwa, byinshi byangirikira mu buhombekero.
Sibomana Jean Baptiste wakoze iryo soko mu Karere ka Rulindo, avuga ko ibyo yasabwe yabikoze ariko ntiyishyurwa bimugiraho ingaruka zikomeye.
Agira ati “Amasezerano avuga ko ibiti byabaga bigejeje igihe cyo guterwa byabaga bibaye ibya nyir’isoko, akabitwara agahita yishyura nyuma y’iminsi itanu. Si ko byagenze rero, jyewe natanze ibiti 100 ariko sinishyuwe kandi isoko rya miliyoni 100 risaba igishoro kinini”.
Ati “Byatumye ngurisha inka umunani nari mfite n’umurima ndetse naka n’inguzanyo muri banki, ku buryo byansabye kugurisha inzu kugira ngo nishyure banki. Ubu nananiwe kwishyura abakozi nakoresheje ku buryo banzindukira buri munsi, icyo dusaba ni ukurenganurwa tukishyurwa”.
Uwitwa Sebutozi Joseph w’i Rubavu, ahamya ko iryo soko ryamuteye ubukene bukomeye kuko imitungo ye yatejwe cyamunara.
Ati “Igihombo ni kinini, gutegura ibiti ibihumbi 500 bisaba ubushobozi bwinshi. Niyambaje banki inguriza miliyoni 35, ntanga ingwate y’inzu n’imodoka none byatejwe cyamunara nk’uko amasezerano yabivugaga, kuko nananiwe kwishyura. Nifuza ko batwishyura vuba tukongera kugira icyo dukora kuko ubukene buturembeje”.
Ubwoko b’ibiti bari batunganyije ni imyembe, amacunga, avoka, ibinyomoro n’amapera, bikaba byaragombaga guhabwa abaturage muri gahunda ya Leta y’uko buri muturage agomba gutera nibura ibiti bitatu by’imbuto zitandukanye, ibya mbere bikaba byaragombaga guterwa muri Nzeri 2019.
Uwitwa Patrice Nzabanita ukorera mu Turere twa Ngororero na Rutsiro, avuga ko yagurijwe na banki miliyoni 40 ariko kugeza ubu akaba nta giti na kimwe kirava aho yabihombekeye ku buryo afite impungenge.
Umuyobozi wungirije wa CCID, Pacifique Babona Migisha, avuga ko batanga iryo soko bari bizeye n’ubufasha bwa Leta biciye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, gusa ngo ntibirakunda.
Ati “Uburyo bwo kubona amafaranga yo kwishyura bwaratinze kuko twabwiwe nyuma ko Leta atari yo izafata bya biti, ko tugomba kubyikorera. Twabibwiwe mu Ukuboza 2019 kandi twe twarabibwiye Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2019, twari tuzi ko ari yo izabiha abaturage ndetse ikanishyura ba rwiyemezamirimo”.
Ati “Icyakora hari ubufatanye turimo kugirana na Leta binyuze mu turere, burebana n’uko imbuto zizahabwa abaturage n’uko zizishyurwa ari na ko ba rwiyemezamirimo bazahita bishyurwa. Ubu turimo kuzenguruka hose tureba uko imbuto zimeze ngo hafatwe ibyemezo”.
Ikijyanye n’uko CCID yateguye ibyo biti, umuyobozi w’iyo kompanyi, Emmanuel Dusingizima, yakigejeje kuri Perezida wa Repuburika Paul Kagame, ubwo yari mu nama ya ‘Youth Meet The President’ muri Kanama 2019, asaba ko yafashwa kugira ngo bigere ku baturage.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabajije niba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana ahari ngo abikurikirane, na we ati “Turabaza tuzakorana”, naho Umukuru w’Igihugu abwira Dusingizimana ati “Uzambwire nibitagenda neza”.
Nyuma y’iyo nama, icyo Minisiteri y’Ubuhinzi yakoze ni ugufasha CCID mu kugenzura ibyo biti bityo hagaragare ibifite ubuzirange bityo bibe byahabwa abakeneye kubitera, ndetse inahuza iyo kompanyi na bimwe mu bigo byifuza kugura ibiti by’imbuto byo gutera, icyakora ngo ibijyanye no kwishyura ba rwiyemezamirimo ahanini bireba iyo kompanyi.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ushyano pe ,ibyo iyi CCID ivuga biteye isoni none bafitanye amasezerano na leta ko ariyo yari kubishyura ?
Ntabwo utanga isoko kuri barwiyemezamirimo utizeyeneza aho ubwishyu uzabukura ibyo nubutekamitwe cg uburanga nuhanwa n’amategeko .
Leta nitabare abo barwiyemezamirimo pe dore ko yabimenyeshejwe ..
nukuri ibyo ntaho bitandukaniye n’uburiganya,abo barwiyemezamirimo nibashakirwe ukuntu bakishyurwa kuko birababaje cyane pe,ariko uzi gushora amafaranga yawe utegereje inyungu nayo washoye ukayabura?? biraryana,Gusa leta yacu tuyiziho ubunararibonye mu gukemura ibibazo kandi burya ngo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka,ubuvugizi burakenewe ahashoboka hose aba bantu bakishyurwa ndetse n’izi mbuto zigaterwa izo bigishoboka ko zaterwa kuko byaba ari igihombo kikubye ziramutse zikomeje gupfira m’ubuhombekero
Nkurikije ibyo minister yavuzeko abazi ndakekako aribyo byatume ababantu bashora amafranga yabo.abarwanda dukeneye imbuto kuko twese murabiziko inyinshi zavaga hanze.nonese kwingira kwacu kwaba ari ukuhe?.leta ibikurikirane.murakoze!
Ibi byo birakemuka vuba koko tuzi neza ko President ahora iteka aharanira iteka icyateza abanyarwanda imbere.
Birakwiye ko aba barwiyemeza mirimo bishyurwa kuko ibyakozwe ni inyungu kuri buri munyarwanda wese bityo rero barabasha kwishyura nabo bakoresheje bongere no kwiyubaka no kugirirwa icyizere kuko babaye babihemu kdi bitabaturutseho.
Twarashize twe twakoze izo pepiniyeri,amadeni aratwishe,inyungu zirikuba buri munsi,ingemwe zitangiye kwangirika kuko zimaze amezi 8 muri pepiniyeri kandi zagombye kumaramo amezi 6,ndi Burera
President wacu turabwizeye arinde ijambo rye.kuko yavuzeko nibitagenda neza bazamubwira kandi koko ntibyandenze neza ibihombo ryageze kuri benshyi.