Bakomeye ku guheka abarwayi mu ngobyi batabuze ubundi buryo

Abatuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, basanga guheka mu ngobyi ari umwe mu mico y’Abanyarwanda idakwiye kuzima, kuko ngo wongera ubuvandimwe, ubufatanye n’urukundo muri bo.

Abo mu murenge wa Muko bavuga ko guheka mu ngobyi ari umuco w'Abanyarwanda udakwiye gucika
Abo mu murenge wa Muko bavuga ko guheka mu ngobyi ari umuco w’Abanyarwanda udakwiye gucika

Abo baturage bavuga ko bahurira mu itsinda bise ‘Ingobyi y’abahetsi’, aho bariha agaciro ku buryo mu gihe bagize ibyago umuntu akarwara bose bahura bakamuheka, ubuze nta mpamvu zikomeye afite agacibwa amande y’ibihumbi bitatu.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bo mu mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Songa muri uwo murenge, bavuga ko guheka mu ngobyi ari kimwe mu byabahuje bagafashanya mu bibazo ku buryo nta muturanyi ushobora kurembera mu rugo mu gihe Imbangukiragutabara itinze kumugeraho.

Nsabimana Emmanuel, umwe mu bahuye na Kigali Today bahetse umurwayi bamujyanye ku bitaro bya Ruhengeri agira ati “Uratubona hano ku bitaro tuje duhetse umurwayi uko turi 70, urabona ko hasigaye 30 abandi bagiye gukora, uramutse usibye nta mpamvu ifatika ni amande y’ibihumbi bitatu, keretse urwaye cyangwa wapfushije”.

Arongera ati “Iyi gahunda y’Ingobyi y’abahetsi ifite ubuyobozi ku buryo hari abashinzwe kuduha amakuru twese iyo umuntu yarwaye. Ingobyi ya Kinyarwanda ni umuco Nyarwanda wahozeho, kandi nta pfunwe tugira iyo tunyura muri kaburimbo duhetse umuntu n’imodoka zitugeraho zikaduha agaciro zikareka tugahita”.

Uwiragiye Providence wari aherekeje umurwayi we ubwo yari ahetswe mu ngobyi ajyanwe kwa muganga, avuga ko mu itsinda ryabo buri kwezi buri muryango utanga amafaranga 200 yo gutabara uwagize ibyago, ibyo afata nko kubaka ubuvandimwe.

Avuga ko itsinda ryiswe Ingobyi y’abahetsi ribafitiye akamaro, ati “Gusuzugura ingobyi ni amakosa, nubwo waba uri umukire uritabira, usuzuguye nawe iyo agize ikibazo tukamureka akirwariza. Ingobyi y’abahetsi ntabwo ikwiye kuvaho, kuko twe tuyibona nk’umuco nyarwanda no gufashanya kandi n’iyo umuntu apfuye ishyirahamwe ryacu ni ryo rimushyingura aho rimugurira isanduku n’ibindi bikoresho bikenerwa”.

Arongera ati “Turabizi ko turi muri viziyo ariko kandi n’umuco urakenewe, nk’ubu narwaje Papa ariko urabona ko abagabo bose uko ari 80 bahetse turi kumwe n’ababyeyi bagenzi banjye bamperekeje urabibona, ndumva nkomeye, nta mpamvu n’imwe yatuma udaheka. Ubu twaguze ingobyi na matola yo guhekamo, ibi ni ugusigasira umuco wacu ngo ntukazigere uzimira, kandi guheka mu ngobyi nubwo twegereye umujyi nta pfumwe biduteye”.

Nubwo bishimira umuco wo guheka mu ngobyi hari zimwe mu ngaruka n’igihombo bibateza, aho bakoresha igihe kirekire kandi ari na benshi, ugasanga rimwe na rimwe birabatwara umwanya wabo wo kwikorera indi mirimo ibateza imbere.

Abagore ntibajya mu mujishi, baba bafite izindi nshingano
Abagore ntibajya mu mujishi, baba bafite izindi nshingano

Kuri iyo gahunda yiswe Ingobyi y’abahetsi, ubuyobozi bw’umurenge wa Muko nabwo burayishima, aho bwemeza ko yafashije abaturage kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’ubuzima nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Murekatete Triphose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko.

Yagize ati “Ni imikorere bamaranye igihe aho bahurira mu matsinda bise Ingobyi y’abahetsi, ku buryo nta muntu wagira ikibazo cyo kubura uko agera kwa muganga. Ni igisubizo ku buzima bwabo kuko ntawe urembera mu rugo ngo avuge ngo kwa muganga habaye kure. Ayo matsinda aramwirukankana akamugeza kwa muganga byihuse ku buryo umuntu atavuga ngo nategereje Ambulance itinda kungeraho, cyangwa ngo nategereje indi modoka, bahita babikora mu buryo bwihuse”.

Uwo muyobozi avuga ko abaturage batuye mu Murenge wa Muko badafite ikibazo cy’ubuvuzi, aho yemeza ko uwo murenge wegereye ibigo nderabuzima bitatu ari byo Kabere, Nyakinama na Muhoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingobyi y.abarwayi ( hamac!) Ni uburyo gakondo bwo guheka udashobora kwigenza! Ni bwiza ntakibazo mbibonamo na gito !bigaragaza solidarité kandi birizewe

Luc yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka