Bakomeje kuva muri FDLR kuko ntacyo yigeze ibagezaho

Abasirikare bane bo mu mutwe wa FDLR batahutse mu Rwanda tariki 03/11/2012 batangaje ko abayoboke ba FDLR bakomeje kuyivamo kubera ko mu gihe cyose bamaze muri uwo mutwe ntacyo wabagejejeho.

Premier Sergent Nyagatare ari nawe ufite ipeti rikuru muri bo avuga ko FDLR nta kintu igihagarariyeho kuko ngo abasirikare benshi bamaze kuyicika n’abasigaye nabo bakaba bamaze gucika intege.

Bagenzi be batatu baba kaporari bo bavuga ko abenshi bafite ibitekerezo byo gutaha ariko bagatinya igitsure cya ba sebuja kuko bamaze kurambirwa na politiki yo guhora bababeshya ngo bazataha habayeho imishikirano; ibyo ngo basanga ari ukurengera inyungu zabo kuko ngo bahora babakoresha imirimo y’agahato kandi inyungu ziyivuyemo zikagaruka ku bayobozi babo.

Aho nanone batangaza ko muri iyi minsi bikomeye kubona inzira kuko ngo basigaye bacungwa cyane n’abayobozi babo kuko ngo bamenye ko hafi ya bose bafite igitekerezo cyo gutaha.

Ikindi ngo nuko ibyo bahora bababeshya ko utahutse ahura n’ibindi bibazo ngo batahuye ko ari ibinyoma kuko bagezwaho amakuru ko abageze mu Rwanda bakirwa neza ndetse bagahabwa n’ibibafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Aba basirikare barashishikariza bagenzi babo gutahuka bakareka kwirirwa biruka inyuma y’abayobozi badafite iyo babajyana.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka