Bahura n’imbogamizi mu kwishyura kuri telefone bikabasaba kwifashisha abandi

Bamwe mu biganjemo abakuze n’abatazi gusoma no kwandika bavuga ko kugira ngo bishyurane hifashishijwe telefone biyambaza abandi bantu kuko bo batashobora kubyikorera.

Nyirahabimana Esperance wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko aba muri Mobile Money. Avuga ko yayigiyemo kugira ngo abavandimwe cyangwa inshuti bamwoherereze amafaranga yo kwifashisha.

Mu gihe Leta ikangurira abaturage kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga cyane cyane irya telefone zigendanwa, ngo na we yatangiye kwishyura ibyo aguze akoresheje telefone.

Icyakora avuga ko bimugora kuko we atazi kubikoresha ahubwo bimusaba kwiyambaza umwana we w’imyaka 15.

Ati “Mbibamo ariko sinzi kubikoresha gusa mfite umwana wanjye ni we ubinkorera akishyura icyo tuguze, umuntu yampa amafaranga akandebera akambwira. Iyo adahari ubwo sinabikoresha kuko ntinya ko undi muntu yanyiba.”

Nyirahabimana avuga ko ubu umwana we yatangiye kumwigisha uko bigenda kugira ngo naba adahari abyikorere atiyambaje rubanda.

Undi muturage utifuje ko amazina ye atanganzwa avuga ko yize ariko kubera gukura atabasha kureba muri telefone neza.

Avuga ko kugira ngo yishyure umuntu yifashisha undi yizeye kandi ataribwa kuko benshi baba bazi ko yabavumbura.

Agira ati “Ejo bundi nateze moto, umumotari muha telefone ngo yiyishyure ariko umubare w’ibanga narayifashe nyegereza amaso nywushyiramo. Ubundi jye ndabizi ariko sinkireba neza ni yo mpamvu nifashisha abandi nizeye.”

Kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19, Leta igira inama abaturage kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko byakwirakwiza indwara ahubwo bakifashisha ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Hari ariko bamwe mu bacuruzi batemera kwishyurwa kuri telefone kuko ngo iyo bagiye kubikuza babakata.

Uwitwa Katanagwa Denis avuga ko mu mujyi bemera kwishyurwa kuri telefone hatiyongereyeho ayo bakata ariko ngo mu cyaro abacuruzi ntibabikozwa.

Ati “Erega twese twakwishimira kwishyurana dukoresheje telefone ariko abacuruzi bacu hano mu cyaro ntibabikozwa abenshi nkeka ari imyumvire mike. Usanga duhora mu makimbirane badusaba kongeraho ayo kubikuza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka