Bahura n’imbogamizi mu kwishyura kuri telefone bikabasaba kwifashisha abandi
Bamwe mu biganjemo abakuze n’abatazi gusoma no kwandika bavuga ko kugira ngo bishyurane hifashishijwe telefone biyambaza abandi bantu kuko bo batashobora kubyikorera.

Nyirahabimana Esperance wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko aba muri Mobile Money. Avuga ko yayigiyemo kugira ngo abavandimwe cyangwa inshuti bamwoherereze amafaranga yo kwifashisha.
Mu gihe Leta ikangurira abaturage kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga cyane cyane irya telefone zigendanwa, ngo na we yatangiye kwishyura ibyo aguze akoresheje telefone.
Icyakora avuga ko bimugora kuko we atazi kubikoresha ahubwo bimusaba kwiyambaza umwana we w’imyaka 15.
Ati “Mbibamo ariko sinzi kubikoresha gusa mfite umwana wanjye ni we ubinkorera akishyura icyo tuguze, umuntu yampa amafaranga akandebera akambwira. Iyo adahari ubwo sinabikoresha kuko ntinya ko undi muntu yanyiba.”
Nyirahabimana avuga ko ubu umwana we yatangiye kumwigisha uko bigenda kugira ngo naba adahari abyikorere atiyambaje rubanda.
Undi muturage utifuje ko amazina ye atanganzwa avuga ko yize ariko kubera gukura atabasha kureba muri telefone neza.
Avuga ko kugira ngo yishyure umuntu yifashisha undi yizeye kandi ataribwa kuko benshi baba bazi ko yabavumbura.
Agira ati “Ejo bundi nateze moto, umumotari muha telefone ngo yiyishyure ariko umubare w’ibanga narayifashe nyegereza amaso nywushyiramo. Ubundi jye ndabizi ariko sinkireba neza ni yo mpamvu nifashisha abandi nizeye.”
Kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19, Leta igira inama abaturage kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko byakwirakwiza indwara ahubwo bakifashisha ikoranabuhanga mu kwishyurana.
Hari ariko bamwe mu bacuruzi batemera kwishyurwa kuri telefone kuko ngo iyo bagiye kubikuza babakata.
Uwitwa Katanagwa Denis avuga ko mu mujyi bemera kwishyurwa kuri telefone hatiyongereyeho ayo bakata ariko ngo mu cyaro abacuruzi ntibabikozwa.
Ati “Erega twese twakwishimira kwishyurana dukoresheje telefone ariko abacuruzi bacu hano mu cyaro ntibabikozwa abenshi nkeka ari imyumvire mike. Usanga duhora mu makimbirane badusaba kongeraho ayo kubikuza.”
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|