Bahuguwe uko bafasha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe

Inararibonye zibarizwa mu muryango NOUSPR Ubumuntu, zivuga ko hakwiye kubaho amahugurwa menshi afasha abantu gusobanukirwa uburyo bwo gufashanya ku bijyanye n’ubumuga bwo mu mutwe.

Bahuguwe ku gufasha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe
Bahuguwe ku gufasha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe

Ni nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite Ubumuga bwo mu mutwe, NOUSPR Ubumuntu, uhuguye inararibonye zihagarariye amatsinda atandukanye mu turere 15, zingana na 45 bahuguwe ku buryo bwo gufashanya ku bantu bafite Ubumuga bwo mu mutwe.

Hategekimana Vincent uri mu bahuguwe, ubarizwa mu itsinda KIFAKO mu Karere ka Bugesera avuga ko ikintu gikomeye yungukiyemo ari uburyo budasanzwe bwo gufasha umurwayi wo mu mutwe. Ati: "Ubusanzwe nari nzi ko uburyo bwo gufasha umuntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi bwo mu mutwe ari ukumuganiriza, kumujyana kwa muganga n’ibindi. Ubu nungutse ko nkwiye kumutega amatwi, kumuba hafi, imikino n’ibindi. Hari imikino batwigishije nasanze ifasha umuntu kumva ko akwiye gutega ugutwi umurwayi cyangwa ufite agahinda gakabije, ifasha umuntu kwikura mu kibazo, ifasha umuntu kuvuga ndetse akanaseka kuko yerekana uburyo n’ubwo waba warahuye n’ibibazo ariko ejo hazaza hashoboka, n’ibindi".

Hategekimana Vincent, inararibonye yaturutse mu Bugesera
Hategekimana Vincent, inararibonye yaturutse mu Bugesera

Hategekimana avuga ko ayo mahugurwa yabaye mu mwanya muto ariko abasigiye amasomo menshi ku buryo bifuza ko yakongerwa kuko ari ingenzi haba ku muntu ku giti cye cyangwa mu gufasha abandi.

Inararibonye za NOUSPR Ubumuntu, ni abantu bafite Ubumuga bwo mu mutwe ariko borohewe ku buryo babasha kwiteza imbere no gufasha abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe kumva ko atari bo bonyine kandi ko ejo hashoboka.

Umuganga akaba n’umwarimu mu bahuguye izi nararibonye, Habyarimana Sylvain avuga ko uburyo bakoresha mu guhugura ari imyitozo igabanyije mu bice bitatu.

Ati: "Iyo myitozo igabanyije mu bice bitatu, igice cya mbere kirimo kuvumbura ikibazo umuntu afite cyangwa we ku giti cye, igice cya kabiri kikaba icyo kuvura ikibazo gihari, hakaba n’igice cya gatatu cyo kubaka ubudaheranwa, aho umuntu yumva ko afite ubushobozi, ejo hashoboka ndetse akanahategura".

Habyarimana avuga ko iyo myitozo ifasha mu gutegura no kumenya igikwiye kongerwaho nyuma yo gufata imiti kugira ngo uyifata abashe kumwenyura ndetse abeho neza nk’abandi.

Habyarimana Sylvain wahuguye inararibonye za NOUSPR Ubumuntu
Habyarimana Sylvain wahuguye inararibonye za NOUSPR Ubumuntu

Umuyobozi wa NOUSPR Ubumuntu, Umutesi Rose, avuga ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari ukugira ngo babone abantu babafasha guhugura abanyamuryango bari mu byaro kuko ubumenyi ku burwayi bwo mu mutwe buri hasi.

Ati: “Dukeneye abantu badufasha hasi mu giturage ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’abanyamuryango bacu kuko bafite ubumenyi buke kuri ubwo burwayi”.

Avuga ko ukurikije abanyamuryango basanzwe bafite bagera ku 1,105 bahuguyemo bake bakaba mu turere 15 bahuguyemo abantu batatu batatu kuri buri karere.

Umutesi avuga ko guhugura inararibonye babyitezemo umusaruro kuko n’ubusanzwe basanzwe bafashanya, kuko basanzwe banabana n’abo banyamuryango.

Muri abo batoranyijwe ubona ko urubyiruko ari ruke, uyu muyobozi akaba yasobanuye impamvu. Ati: “Muri izi nararibonye twahuguye kuri ubu, muri 45 harimo nk’urubyiruko rungana na 10. Impamvu ni uko twatekereje kuzabahugura ukwabo dore ko n’abantu bakunze kugaragarwaho n’igikorwa cyo kwiyahura ari urubyiruko”.

Umutesi avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwagaragaje ko abantu bangana na 5.6% bafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ko hari impungenge ko umubare wakomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka