Bahuguwe ku kurushaho guha serivisi nziza abakiriya

Abatekinisiye basanzwe bafasha ikigo gicuruza serivisi zijyanye n’itumanaho cya DSTV Rwanda bo hirya no hino mu Gihugu bahuriye i Kigali tariki 20 Mata 2023, ubuyobozi bw’icyo kigo bubashimira akazi bakora, baboneraho no guhabwa amahugurwa y’uburyo barushaho kukanoza.

Gasore Gaston Patrick uhagarariye ishami ry’ubucuruzi muri DStv Rwanda, yavuze ko banabamenyesheje gahunda ndende iteganyijwe mu minsi iri imbere yo kurushaho kunoza imikorere no kwagura serivisi batanga, babasaba gukomeza gukorana umurava n’ubunyangamugayo, bageza amashusho meza ku bafatabuguzi ba DStv.

Kugeza ubu DStv ifite abatekinisiye 52 mu Rwanda ikorana na bo. Gasore Gaston Patrick, ati “Muri buri Karere k’u Rwanda dufitemo abatekinisiye nibura babiri twigishije basobanukiwe ibyo bakora mu rwego rwo gufasha abakiriya gukomeza kubona amashusho meza, kandi turateganya kongeramo abandi.”

Gasore ashima ko abantu bababwira ko amashusho yabo agaragara neza, ariko abinubira ko ibiciro byabo by’ifatabuguzi biri hejuru cyane yabahumurije. Yagize ati “Guhera tariki 01 y’ukwa Gatanu tuzagabanya ibiciro ku buryo buri muntu wese azabyibonamo. Mwabonye ko twanahinduye amazina, ubu amapaki yacu agiye kugira amazina y’Ikinyarwanda.”

Abo batekinisiye na bo baboneyeho umwanya wo kugaragaza ibyifuzo byabo ku babakuriye. Dufitumukiza David ni umwe mu batekinisiye bahuguwe, akaba akorera ku cyicaro gikuru. Afite imyaka 31 y’amavuko, ibyo akora akaba abimazemo imyaka itandatu. Nyuma y’amahugurwa bahawe, yiyemeje kurushaho kunoza serivisi, ashima ko n’abakiriya bafasha bagiye kugabanyirizwa ibiciro.

Ati “Nkatwe duhura kenshi n’abakiriya, wasangaga bahora binubira ibiciro biri hejuru, ifatabuguzi (abonnement) rirahenze, ugasanga abakiriya bacu ni bake. Turashimira DStv yatekereje ku kugabanya ibiciro, ni inkuru nziza ku bakiriya bacu. Nkanjye w’umutekinisiye mfite icyizere ko abakiriya nakoreraga bagiye kurushaho kwiyongera.”

Mugenzi we witwa Kwizera Saidi uyoboye urugaga rw’abatekinisiye ba DStv bakorera mu Rwanda, akaba abimazemo imyaka 12, ashima ubuyobozi bwabazirikanye bukabamenyesha ko bushima akazi bakora nk’abatekinisiye.

Ati “Twishimiye ko banatumenyesheje ko bagiye kugabanya ibiciro ku buryo DStv izaba iy’umuntu wese. Mu kazi kacu iyo abakiriya biyongereye, bituma natwe tubasha kwiteza imbere, kuko uko dukora akazi kenshi ni na ko tubona inyungu nyinshi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka