Bahawe ubwato bukomoka ku bundi bahawe n’Umukuru w’igihugu

Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bamurikiwe ubwato buto bukomoka ku mpano bahawe na Perezida Kagame.

Ubu bwato bunini buri kugenda bubyara inyungu zitandukanye ku baturage b’umurenge wa Nkombo, bwatanzwe na Perzida Kagame mu 2010, ubwo abaturage b’uwo murenge bamwerekaga ko bafite ikibazo cy’imigenderanire n’abandi.

Abaturage bishimira inyungu z'ubwato bahawe n'umukuru w'igihugu.
Abaturage bishimira inyungu z’ubwato bahawe n’umukuru w’igihugu.

Nyuma yo kubushyikirizwa mu 2011 bwahuye n’ikibazo cy’imicungire mibi, aho abaturage baho bagaragaje kenshi ko nta musaruro buri kubagezaho kandi barabuhawe ngo bubafashe mu bibazo by’ingendo zo mu ikiyaga cya kivu.

Nyuma yaho ubu bwato butangiriye gucungwa n’akarere abaturage buyu murenge baravuga ko bishimiye umusaruro bwatangiye kubaha cyane cyane ubwato buto bashyikirijwe bugiye kubafasha guhahirana n’abandi baturage batuye kuri icyo kirwa ndetse no hakurya yacyo.

Umwe mu baturage ba Nkombo Peteronira Kajoro avuga ko mbere batibonaga mu ubwato umukuru w’igihugu yabahaye, kubera ko ntacyo bwabagezagaho kubera imicungire mibi ariko uko iminsi igenda inyuranamo ngo barabona buri kubaha umusaruro kuko bwabahaye ubundi.

Ngubwo ubwato Perezida wa Repuburika y'u Rwanda Paul Kagame yahaye abo kunkombo.
Ngubwo ubwato Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye abo kunkombo.

Agira ati “Hari icyo ububwato butangiye kutumarira mbere ntitwibonaga mu ubwato umubyeyi wacu yaduhaye ariko ubu noneho duhereye kuri buno buto baduhaye n’ihene baheruka kuduha turabona turabona hari isura nziza itangiye kugaragara.”

Modeste Ntamukunzi avuga ko bari bafite ikibazo gikomeye cyo kugendereranira n’abagenzi babo bo mutundi tugari cyane cyane abo mu kagari ka Ishwa ariko ubu kuba babonye ubwato buto bigiye kubafasha kunoza imihahiranire.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Kankindi Leoncie, avuga ko ubwato abaturage bahawe n’umukuru w’igihugu aribwo bwabyaye ubu bundi buto kugirango abaturage barusheho gukomeza guhahiranira bikemurira ibibazo.

Ati “Urabona umurenge wa Nkombo ugizwe n’ibirwa kuva mu kagari kamwe ujya mukandi hakoreshwa amato kandi hatanzwe amafaranga ariko ububwato bushobora kubatwara kubuntu.”

Ubu bwato abanyenkombo bahawe bwatwaye miriyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda bikaba biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bazahabwa ayandi mato abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka