Bahawe ibikoresho bya miliyoni eshatu nyuma yo guhugurwa
Nyuma yo gusoza amahugurwa yo gusudira mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Tumba(TCT) riherereye muri Rulindo, abanyeshuri bahawe inkunga y’ibikoresho bya Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba banyeshuri 37 bahuguwe muri gahunda ya NEP Kora Wigire, ibi bikoresho babihawe n’Ikigo cy’Ubuyapani cy’Iterambere Mpuzamahanga (JICA), nyuma y’ukwezi bamaze biga uyu mwuga.
Bahawe imashini zisudira zitwa Post à souder, bahabwa imashini zikata ibyuma ndetse, ibikoresho byo kubakingira impanuka mu kazi, ndetse n’ibidi bikoresho byose byifashishwa mu gusudira bya Kinyamubwa.
Igikorwa cyo gutanga ibi bikoresho cyahuriranye n’uruzinduko rw’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Samuel Murindwa, n’abandi bayobozi bagiriye mu Turere twa Rulindo na Gakenke kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2016.
Ni mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu kwihangira umurimo.

Niyonsaba Alfred, umwe muri aba bahawe ibikoresho, avuga ko bigiye gutuma yongera ubwiza n’ubwishi bw’ibyo yari asanzwe akora.
Yagize ati “Nari nsanzwe nkora ariko mfite udukoresho duke. Ubu akazi kanjye kagiye kugenda neza kurushaho kuko ngiye kwagura ibikorwa, bityo mpe n’akazi abandi batarabasha kwihangira umurimo, maze twese twiteze imbere mu mibereho”.
Kimwe na mugenzi we, Muhawenimana Gerthrude wari waracikirije amashuri, avuga ko uyu mwuga uzamugeza kuri byinshi.
Ati “Ubundi nari umuhinzi, numvise ko hano batanga amahugurwa yo gusudira nanjye ndaza kandi narabimenye.
Ngiye gufatanya n’abandi dukore kandi nizeye kubona amafaranga nkikenura ndetse nsezerere ubushomeri”.
Uyu mukobwa avuga ko yajyaga ajya gushaka akazi akakabura kuko nta cyo yari afite yerekana, none ubu ngo ashimishijwe n’uko agiye guhabwa seretifika igaragaza icyo yize.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Samuel Murindwa, avuga ko gahunda ya Kora Wigire igenda igera ku ntego yayo.
Ati “Ndabona intambwe iyi gahunda ya NEP Kora Wigire igezeho ishimishije kuko urubyiruko ruyitabira ku bwinshi, kandi ukabona bakunze kwiga ubumenyingiro ndetse bizeye ko ibyo biga bizabatunga”.
Murindwa yasabye uru rubyiruko gufata neza ibikoresho bahawe,yabemereye kandi kubakorera ubuvugizi bujyanye no gukomeza kubongerera ubumenyi no kuborohereza kubona igishoro binyuze mu bigo by’imari.
Aba bayobozi basuye kandi agakiriro k’Akarere ka Gakenke, ahakorera ababaji n’itsinda ry’abadozi 100 bishyize hamwe ngo biteze imbere, kandi bakaba bishimiye umurimo bakora.

Ohereza igitekerezo
|
NIBYIZAKUTUMENYACYANENIBYINGENZIKUBABYIYIBA CU