Bahamya ko ‘Ushirikiano Imara’ ibongereye ubumenyi mu gucunga umutekano

Abasoje imyitozo ya Ushirikiano Imara, imaze ibyumweru bibiri ibera mu Rwanda, baremeza ko ubumenyi ibasigiye ari ingenzi mu kubungabunga umutekano, w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu muhango wo gusoza iyo myitozo yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, abafashe ijambo bose bagarukaga ku kamaro isigiye ibihugu bigize EAC.

Maj Gen Andrew Kagame wari ukuriye iyo myitozo, yavuze ko mu byo yari igamije, harimo guhuza Ingabo za EAC, mu rwego rwo gukorera hamwe mu buryo bumwe.

Ati “Ubundi Ingabo muri buri gihugu, zikora amahugurwa yabyo, ariko aya ni amahugurwa ahuza imitwe y’Ingabo zo muri aka karere”.

Ni imyitozo yari ifite intego eshatu arizo Kurwanya iterabwoba n’ibyihebe, kurwanya ibyihebe birwanira mu mazi no kurwanya ibiza.

Maj Gen Kagame kandi yavuze ku musaruro uvuye muri iyo myitozo, ati “Mu musaruro aya mahugurwa atanze harimo ukumvikana no gukorera hamwe, ingufu iteka ziza iyo abantu bakoreye hamwe. Twebwe rero tuba twiga kureba uko Ingabo zikorera hamwe, mu buryo zibyumva kimwe”.

Abitabiriye iyo myitozo ni 408 baturutse mu Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda, aho umubare munini ugizwe n’Abasirikare, abandi bakaba Abapolisi, RIB, RCS n’abasivili bakora mu nzego zinyuranye.

Lt Col Emmanuel Ntezabahizi, wari uyoboye Ingabo z’u Burundi, yavuze ko iyo myitozo ibasigiye umuco wo gushyira hamwe kw’Ingabo ziturutse mu bihugu binyuranye.

Avuga ko ikindi yungutse harimo kuba inzego za Gisirikare zishobora gukorana n’abasivili bagahuza, avuga ko ubumwe bubatse bubahaye icyizere cyo kuba bashobora gukemura ibibazo ibyo ari byo byose byaza bigamije guhungabanya umutekano mu bihugu bigize EAC.

Ati “Twabonye ko abashyize hamwe bagera kuri byinshi, ikindi ni uko twamenyeranye nk’Abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye mu karere. Baba abapolisi, abasirikare n’abasivili, tubona ko dushobora gukorera ikintu hamwe kigirira ingaruka nziza ibihugu dusangiye”.

Arongera ati “Ubugirigiri bugira babiri nk’uko babivuga mu Kirundi, dukoreye hamwe dushobora kugera ku kintu gikomeye nko mu karere dusangiye. Akarere icyo katwitegaho ni uko dufite abasirikari, abapolisi n’abasivili bashobora gufasha igihugu cyose cyagwirwa n’ibibazo by’umutekano muke”.

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, asoza iyo myitozo, yavuze ko itariki ya 26 Kamena 2023 isigara mu mateka ya EAC, aho imyitozo ya Ushirikiano Imana ibaye ku nshuro ya 13.

Avuga ko bibaye isezerano n’igihango kuri izo Ngabo zihuje imbaraga zishaka icyateza imbere umutekano w’ibihugu bya EAC, abibutsa ko uretse imyitozo ya gisirikare, bubatse ubucuti n’icyizere n’imikoranire myiza n’abasivili.

Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Juvenal Marizamunda
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda

Ibihugu bibiri bititabiriye iyo myitozo ni Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemerewe ko uzakenera ayo masomo mu nyandiko azayahabwa.

Ingabo z’ibyo bihugu zemeje ko muri Kamena 2024, mu Rwanda hazongera kubera andi mahugurwa y’ibyumweru bibiri agamije kunoza no kurushaho kunonosora iyo myitozo, cyane cyane mu ngiro.

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka