Bahamya ko uburaya bwacika habonetse imishinga iteza imbere ababukora

Abakora uburaya mu Karere ka Nyagatare bavuga ko mu gihe babonye imishinga ibateza imbere hari ababucikaho, kuko ngo abenshi babwishoramo bitewe no gushaka imibereho.

Mu nyigisho abakora uburaya bahabwa harimo kwihangira imishinga mito yabyara inyungu bakabucikaho
Mu nyigisho abakora uburaya bahabwa harimo kwihangira imishinga mito yabyara inyungu bakabucikaho

Umuyobozi w’abakora uburaya mu Karere ka Nyagatare, avuga ko benshi mu babwishoramo babiterwa no kubura ubushobozi bitewe n’imiryango bakomokamo.

Yongeraho ko babonye imishinga ibyara inyungu hari benshi babuvamo kuko babukora babizi ko atari ingeso nziza.

Ati “Hari uwishora mu ngeso y’uburaya kubera gushoberwa, urumva habonetse imishinga ibyara inyungu umuntu yakora akagira icyo yinjiza bikamurinda gushakisha uwo basambana kuko yabonye imibereho.”

Umukozi w’umuryango nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida no kuyirinda (ANSP+), Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko ikusanyamakuru bakoze mu mwaka wa 2020 ryagaragaje ko mu bakobwa n’abagore bakora uburaya, ubwandu buhagaze kuri 46.6%.

Nyamara ngo intego y’Igihugu ni uko mu mwaka wa 2030 haba nta bwandu bushya bwaba bukigaragara, bikajyana n’ubukangurambaga bwo gukoresha agakingirizo ariko by’akarusho abakora uburaya bakagabanuka cyangwa bugacika burundu.

Avuga ko ari uruhare rwa buri Munyarwanda mu gukumira no kurwanya icyorezo cya SIDA.

Agaruka ku mpamvu zituma bamwe bishobora mu ngeso z’uburaya, Nizeyimana avuga ko uretse inyigisho, batangiye kubigisha gutegura imishinga mito ibyara inyungu n’uburyo bwo kuyicunga.

Agira ati “Ubundi duhera ku kureba niba amatsinda barimo atandukanye bayacunga neza, biga gutegura imishinga mitoya hanyuma tukayitera inkunga.”

Avuga ko kandi ANSP+ inabigisha uburyo bacunga amafaranga ava mu mishinga mito bakora, ndetse bakanabigisha uburyo bakorana n’ibigo by’imari biciriritse.

Yungamo ko ubu abakoraga uburaya 50 mu Karere ka Musanze, mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Nyagatare bamaze gufashwa mu mishinga itandukanye ariko bakaba banateganya gutanga imashini zidoda ku bigishijwe umwuga w’ubudozi.

Avuga ko ngo mu buhamya babona ari uko ku nkunga bagenda babatera yatumye bacika ku ngeso z’uburaya.

Ati “Iyo ari muri gahunda y’ibikorwa byo kwiteza imbere abura umwanya wo guhagarara hahandi yahoraga, n’uwari buze amuha igihumbi aramwangira kuko yizeye ko hari ukundi kuntu ari bubeho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka