Bahamya ko amarerero atuma bakora batekanye n’umusaruro ukiyongera

Ababyeyi bubakiwe amarerero (ECD’s) aho bakoera, bavuga ko yabafashije kurushaho kugira umutekano ndetse no gutanga umusaruro, kubera ko atuma bakora batuje kuko baba bari kumwe n’abana babo.

Muri ECD abana bagaburirwa ifunguro ryuzuye kandi
Muri ECD abana bagaburirwa ifunguro ryuzuye kandi

Nubwo inzego nyinshi zitarashyiraho ECD’s, ariko aho zageze umusaruro wazo uragaragara, kubera ko uretse kuba zifasha ababyeyi gukora batuje bigatuma barushaho gutanga umusaruro, ngo byanafashije abana kurushaho kugira ubuzima bwiza, kuko bitabwaho uko bikwiye, bikabafasha mu mikurire yabo.

Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali bagezweho n’amarerero mu kazi kabo, bavuga ko mbere y’uko ashyirwaho, bahoraga bahangayikiye abana basize mu rugo, bigatuma bakora badatuje.

Yvette Banamwana n’umukozi w’Umujyi wa Kigali urerera muri ECD yaho, avuga ko yamufashije kurushaho gutanga umusaruro mu kazi, kubera ko umwana baba bari kumwe bigatuma akora atuje.

Ati “Hano umubyeyi afite amahirwe yo konsa agataha byibura yonkeje inshuro enye cyangwa eshanu, ushyiramo intera bitewe n’igihe umwana akeneye konkera. Ikindi dufite abita ku bana babyigiye, bagenda baduha inama z’uko tugomba konsa n’ibyo tugomba gufasha abana bacu muri iyo mikurire, nkaba numva ari amahirwe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Igihugu cyacu cyaduhaye.”

ECD's zo ku kazi zatumye ababyeyi barushaho kugira umutekano no gutanga umusaruro mwiza
ECD’s zo ku kazi zatumye ababyeyi barushaho kugira umutekano no gutanga umusaruro mwiza

Christian Cyubahiro, afite umwana uri munsi y’amezi atandatu muri ECD y’Umujyi wa Kigali, avuga ko yabanje gutinya kuhazana umwana we, ariko aza gusanga ariyo mahitamo meza.

Ati “Aba bantu baturerera abana babyize babyumva kandi bashobora kwigisha umwana neza, buriya abakozi dukoresha hari abaza bafite ibibazo, uburere bwarabaye bucye, bafite ibibazo bitandukanye. Urumva umuntu ufite ibibazo no kugira ngo azajye kuguhera umwana uburere wifuza, hari igihe amuha ibyo afite, ukazasanga umwana hari amagambo avuga utifuzaga ko yavuga, hari ibikorwa akora utifuza ko yakora, ariko iyo ari hano uba uzi neza ko afite uburere bw’ababyeyi.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Martine Urujeni, avuga ko ababyeyi bafite inshingano zikomeye zo kwita ku mwana muri buri cyiciro agezemo, yaba mu mikurire ku mubiri, mu bwenge, mu mibanire ye n’abandi, imyitwarire no gutozwa indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Ati “Mu Mujyi wa Kigali dufite ingo mbonezamikurire zisaga 1550, kandi ziracyakomeza kugenda zishyirwaho hagamijwe gukomeza kwegereza abana gahunda z’uburere bwiza buboneye. Muri iyi gahunda kandi habamo no kwigisha ababyeyi gutegurira abana indyo yuzuye, n’uburyo bwiza bwo kwita ku bana babarinda ibikomere bitandukanye, cyane cyane iby’umutima ku mbamutima z’abana.”

Abana barererwa muri ECD banahabwa amasomo arimo uburere buboneye
Abana barererwa muri ECD banahabwa amasomo arimo uburere buboneye

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko hakenewe ubufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo gahunda y’amarerero inozwe.

Ati “Dukeneye ubufatanye bw’ababyeyi n’abayobozi mu nzego zitandaukanye, kugira ngo tunoze iyi gahunda ikwiriye Igihugu cyacu. Izi gahunda zose zegerejwe abaturage, kugira ngo dukomeze kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, ari nako twita ku bana bacu mu buryo bukwiye, tubarinda igwingira kandi tubaha uburere buboneye.”

Mu Rwanda ECD’s zimaze gushyirwa aho abantu bakorera ni 23, naho 77 n’iz’icyitegererezo, izigera ku 3898 zo zishamikiye ku mashuri, naho 1992 n’izegereye abaturage, mu gihe 25179 ari izikorera mu ngo.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya
ECD ya Karama ni imwe mu zishobora kwakira n'abana bafite ubumuga
ECD ya Karama ni imwe mu zishobora kwakira n’abana bafite ubumuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka