Bahagurukiye kurandurana n’imizi indwara ya Malariya
Mu karere ka Nyanza nka hamwe mu turere tw’u Rwanda twugarijwe n’indwara ya Malariya ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukiye kuyirwanya.
Bimwe mu bikorwa bishyizwe imbere muri aka karere birimo gutera imiti yica imibu mu nzu no gutanga inzitiramibu zihwanye n’uburyamo bwo muri buri rugo.

Imwe mu miryango ifite inzu zamaze guterwamo imiti yica imibu mu karere ka Nyanza iravuga ko itacyumva imibu iduhira mu masaha y’ijoro nk’uko byari bimeze bataratera iyo miti mu nzu.
Mukeshimana Emeritha utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza umwe mu mirenge watewemo imiti yica imibu avuga ko mu muryango we imibu yari ibamereye nabi mbere y’uko haterwa uwo muti.
Agira ati: “Ubu abagize umuryango wanjye bararyama bakicura mu gitondo nta mibu yaraye ibarya mu gihe ubusanzwe abana nabahozaga kwa muganga kubera Malariya”.
Iki gikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu nzu kiri gukorerwa mu mirenge yo mu gace k’amayaga kazwiho ikibazo cy’ubwiyongere bw’indwara ya Malariya ku rwego rw’Akarere ka Nyanza.
Muri aka gace k’amayaga usibye kandi kuba harimo guterwa imiti yica imibu mu nzu no mu yindi mirenge y’akarere ka Nyanza kuva tariki 02 Ugushyingo 2015 hatangiye gutangwa inzitiramibu nshya zisimbura izari zimaze imyaka itatu zitanzwe kugira ngo harandurwe indwara ya Malariya.
Ndayambaje Vincent, umujyanama w’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Nyanza yabwiye Kigali Today ko izi nzitiramibu ziri gusimburwa zimaze imyaka itatu zitanzwe.
Ati: “Iyo inzitiramibu imaze imyaka itatu itangira kugabanuka mu bushobozi bwo kurwanya Malariya niyo mpamvu binyujijwe mu kigo nderabuzima mu karere ka Nyanza hose hari gutangwa inzitiramibu nshya”.
Bamwe mu bitabira gufata izi nzitiramibu bavuga ko bishimira ko bahabwa izihwanye n’uburyamo bafite iwabo mu miryango kugira ngo abagize urugo bose bashobore guca ukubiri n’indwara ya Malariya yagiye irushaho kwiyongera mu myaka itatu ishize nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|