Bahagaritse kwinjiza magendu none bamaze kwizigamira asaga miliyoni 28

Abahoze binjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu Gihugu (abafutuzi) bo mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera bibumbiye mu makoperative 92, amaze kugira ubwizigame bw’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 28,437,000.

Mu myuga biga harimo ubwubatsi
Mu myuga biga harimo ubwubatsi

Hashize umwaka umwe abahoze bakora magendu no kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu, bo mu turere dutatu duhana imbibi n’Igihugu cya Uganda, bashyizwe hamwe bahabwa imirimo bakora ibateza imbere hagamijwe ko bacika kuri izo ngeso, ariko no kugira ngo babone ibindi bakora bibateza imbere.

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, ibi bikorwa birimo imihanda, amashuri y’imyuga abafasha kwiga ndetse n’amavuriro y’ibanze afite serivisi zimwe zitangirwa ku bigo nderabuzima, byasuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi.

Nyamuhura Agnes avuga ko yahoze mu bufutuzi ndetse no guhingira Abagande, ariko nyuma we na bagenzi be baza guhabwa akazi mu gukora imihanda aho bahemberwa iminsi 15.

Avuga ko akazi yahawe kamugiriye akamaro kanini cyane, kuko amaze kuguramo amatungo magufi ndetse n’isambu.

Ati “Nkitangira akazi nabonye telefoni isona mbonaho 45,000 ubundi mbonaho 105,000, ubu turizigama mu makoperative ndetse no muri Ejo Heza. Naguriye umwana wanjye icyarahani (Imashini idoda), mfite ihene ebyiri n’ingurube ndetse n’umurima. Nyamara mbere najyaga muri Uganda nkirirwa mpinga nkatahana umunyagara w’igitoki, ndashima ubuyobozi kuko ubu ndi umugore usobanutse.”

Manirafasha Jean de Dieu wo mu Murenge wa Musheri wahoze ari umufutuzi, avuga ko n’ubwo yinjizaga kanyanga mu Gihugu yari abayeho nabi kuko na Uganda bayikuraga, hari ubwo abapolisi baho bajyaga babakubita bagera mu Rwanda rimwe na rimwe inzego z’Umutekano zikabafata.

Abiga ubudozi bavuga ko bamaze kubimenya kandi biteguye guhatana ku isoko ry'umurimo
Abiga ubudozi bavuga ko bamaze kubimenya kandi biteguye guhatana ku isoko ry’umurimo

Kuri ubu ngo yamaze kwiyubakira inzu yo kubamo irimo isima hasi, yoroye ihene eshatu kandi ebyiri zamaze kubyara.

Yagize ati “Mu by’ukuri ubuzima twabagamo bwari ubw’ibyihebe aho twagendanaga imishyo kandi dukwepana n’abafite imbunda. Aho mbirekeye ubu ndakora nkabona amafaranga ku buryo maze kugira inzu yanjye ndetse n’ihene eshatu zamaze kubyara.”

Uretse abo hari abo mu Murenge wa Rwempasha bo bashinze Koperative KOABIR, ikora ubuhinzi bw’ibigori.

Kuri ubu yahinga kuri hegitari eshatu yakodesheje, ariko igihembwe cy’ihinga gitaha izahinga kuri hegitari esheshatu.

Iyi ni nayo yahize andi makoperative mu mikorere myiza ikaba yashyikirijwe sheki ya Miliyoni ebyiri n’igice andi nk’ayo akazabagereho mugihe kitarenze ukwezi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ibikorwa bifasha abantu gukoresha neza umupaka, byazamuye itermbere ry’abaturage ndetse binatanga akazi ku rubyiruko.

Urugero ni uko kompanyi zicuruza ibikorerwa mu Rwanda bikenerwa n’abaturiye umupaka, ubundi babikuraga Uganda zahawe Miliyoni 100 imwe muri buri Karere.

Ikindi ni uko ngo abakoraga magendu ndetse n’abafutuzi bibumbiye mu makoperative 92 aho bamaze kwizigama Miliyoni 28,437,000 ndetse n’imari shingiro ya Miliyoni 41.

Ibi ngo byatumye ibiyobyabwenge bigabanuka ndetse n’ibikorwa bibi byatezaga biragabanuka.

Ati “Imibare y’abambukaga yaragabanutse, amahane, gukubita no gukomeretsa byaragabanutse, kanyanga zanywererwaga ku gice cyegera umupaka nta zigihari, ahubwo ushobora kuzisanga kure yawo. Turasaba n’abandi bashaka kujya muri ibyo bikorwa babivemo, ahubwo baze tubafashe bige biyubakire ikizere cy’ubuzima.”

Bifatanyije n'abaturage gukora amaterasi yikora
Bifatanyije n’abaturage gukora amaterasi yikora

Muri utwo turere twegereye umupaka hubatswe amashuri 2400 harimo ay’imyuga 1740, hubatswe kandi amavuriro y’ibanze atanga zimwe muri serivisi zisanzwe zitangirwa ku bigo Nderabuzima 54.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka