Baganiriye ku kibazo cy’abatarishyurwa ingurane y’ahubakwa urugomero rwa Nyabarongo II
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ll, ruri kubakwa hagati y’Uturere twa Gakenke na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Urwo rugomero ruzatanga Megawati 43,5 z’umuriro w’amashyanyarazi, ruri kubakwa mu mushinga munini witezweho gukwirakwiza amashyanyarazi mu gice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru, rukazafasha n’Intara y’Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Ni Umushinga uzakorwa mu gihe cy’imyaka itanu aho watangiye muri 2022, ukazaba wuzuye mu mpera za 2026, aho witezweho gukemura ibibazo by’umuriro wari muke, bikadindiza abaturage mu iterambere ryabo, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati «Ubundi Gakenke, turi kuri 88% by’abaturage bafite umuriro, ariko umuriro mwinshi ni utangwa na ya mirasire y’izuba ariko ku muriro usanzwe w’amashyanyarazi turacyari kuri 45%».
Arongera ati «Noneho ikibazo dufite hano muri Gakenke, usanga umuriro dufite udafite imbaraga aho za Ruli na hano hose muri Gakenke, usanga byose ari monophase. Kuba ugiye gushora ikintu kinini ukeneye umuriro ufatika biracyari imbogamizi. Urumva rero ruriya rugomero nirwuzura umuriro uzaba ufite imbaraga, abaturage babyungukiremo, iterambere ryabo rizamuke».
Ni umushinga wifashisha amazi y’umugezi wa Nyabarongo. Ayo mazi yarayobejwe akorwamo ikiyaga mu buryo bw’ubuhanga bwa tekinoloji ihanitse mu kubyaza ayo mazi umuriro.
Hari abaturage batarahabwa ingurane ku butaka bwabo
Mu Karere ka Gakenke, mu mirenge itandukanye yagonzwe n’urwo rugomero irimo Ruli na Muhondo, harabarurwa abaturage batarahabwa ingurane z’ubutaka bwabo bahingagaho n’ubwo bari batuyeho bagongwa n’iyubakwa ry’urwo rugomero.
Ni ikibazo baherutse gutangariza Kigali Today, aho bavugaga ko hari bamwe bishyuwe ariko bo ntibishyurwa, bakemeza ko bikomeje kubateza ubukene kugeza aho bajya gusembera kubera kubura ubushobozi bwo gukodesha aho kuba.

Uwitwa Habyarimana Pascal wo mu Murenge wa Ruli, yagize ati «Nari mfite ubutaka bwubatseho inzu ndetse n’ubwo nahingagaho nkanororeramo amatungo, bwose hamwe bujya kuba hegitari. Baratubarura badusaba kwimuka batwizeza ko bahita baduha ingurane».
Arongera ati «Ibyo byakozwe muri 2022, turimuka tujya mu bukode, abandi bajya gucumbika mu bagiraneza kuko batari bafite amikoro, muri twe hari ababerewemo miliyoni zigera ku 10 FRW, hari n’ababerewemo miliyoni 20 FRW ndetse na 30 FRW, twategereje ko twishyurwa turaheba, none ubukene bumaze kutuzahaza kuko ubwo butaka ni bwo bwari budutunze, ubu tumerewe nabi».
Mugenzi we Mbanzagukira Sylveri, ati «Abenshi basembereye mu nshuti zabo kuko ubushobozi bwo gukodesha bwabashizeho. Tureba ukuntu ibiciro bidasiba kuzamuka umunsi ku munsi, dufite impungenge ko n’ayo mafaranga nibayaduha ntacyo azatumarira. Ubuzima bwacu bumeze nabi, imiryango ntabwo itekanye mu buryo bw’imibereho n’iterambere ryarazimye, tubayeho mu bukene».
Arongera ati «Leta nigire uko ibigenza itwishyure amafaranga y’ingurane, turebe ko twagarura ubuzima».
Icyo kibazo cy’abaturage batarishyurwa amafaranga y’ingurane, kiri mu byahagurukije Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, basura ahari kubakwa urwo rugomero mu mpera z’icyumweru gishize.

Nk’uko yabitangarije Kigali Today, Meya Mukandayisenga yavuze ko agendeye ku biganiro byakozwe, ikibazo cy’ingurane z’imitungo y’abaturage kiri mu nzira zo gukemuka, dore ko abenshi ari abamaze kwishyurwa.
Ati «Twari twasuye umushinga munini cyane ukorera mu Karere, njye yari n’inshuro ya kabiri mbasuye, twari twagiye kureba abaturage bacu bo mu Murenge wa Ruli n’uwa Muhondo bari bahafite ingurane, aho bamwe bavugaga ko batarishyurwa. Twari twahuye twese harimo Sosiyete yubaka, harimo abashinzwe ubugenzuzi bw’izo nyubako harimo REG ndetse natwe ubuyobozi, kandi ibiganiro byacu byagenze neza».
Uwo muyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga ko ingurane zisabwa ahari kubakwa urwo rugomero, zingana na Miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ahamaze kwishyurwa miliyari 5FRW, miliyari imwe isigaye ikaba igomba kwishyurwa abaturage basaga 1,200.
Ati «Ni umushinga uhenze, kuko muri miliyari esheshatu z’ingurane bamaze kwishyura hamaze kwishyurwa miliyari eshanu hakaba hasigaye imwe. Birumvikana ariko miliyari imwe igomba kwishyurwa abaturage aba ari menshi, ndumva bageze ku 1200, hari ubushake bwo kwishyura bikarangira nk’uko twabiganiriye».
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ll ruri kubakwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Bushinwa binyuze muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), rukaba rwubakwa na Sosiyete y’Abashinwa yitwa Sino Hydro Corporation.







Ohereza igitekerezo
|
SE KUKI CENTRE YA GAKENKE ABANTU BAKOMEZA KUBAKA BASATIRA UMUHANDA ABAYOBOZI ABIVUGAHO IKI
ABAHANYURA MUNYOMOZE!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ni bagerageze bakemurire abaturage icyo kibazo nabo barebe uko bakwikura mubukene kuko ubwo nabo basubiye inyuma mwiterambere
Bagerageze uku kwezi kwa 10 gusige ikibazo cyabo gikemutse
Murakoze Kandi intero nimwe UMUTURAGE KWISONGA
Ariko se ko amategeko ahari kandi ateganya igihe cyo kwishyura ibikorwa by’abimurwa ku nyungu rusange kandi bagomba kwishyurwa mbere yo gutangira ibikorwa, habura iki ngo amategeko yubahirizwe??
Ubwo ababikora ntibabona ko bahohotera abaturage banateza igihugu igihombo bishobora kuva mu manza!