Bafite impungenge z’amapoto y’amashanyarazi ashaje ashobora kubagwira

Abaturage b’Akarere ka Gakenke n’aka Nyabihu barasaba ko amapoto y’amashanyarazi yashaje yasimbuzwa, aho bemeza ko akomeje kubagwira ibyo bikabatera impungenge k’umutekano wabo.

Hari amapoto ashobora kugwira inzu agateza impanuka
Hari amapoto ashobora kugwira inzu agateza impanuka

Ababangamiwe n’icyo kibazo cyane, ni abo mu mirenge ihana imbibi hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba, by’umwihariko mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke n’uwa Shyira muri Nyabihu.

Ni amapoto y’ibiti, iyo ashaje agatinda gusimbuzwa aragwa, rimwe na rimwe bikagwira inzu z’abaturage, kimwe mu bikomeje kubatera impungenge z’impanuka zishobora guterwa n’umuriro w’amashanyarazi.

Umwe mu batuye Umurenge wa Shyira ati “Turashima ko amashanyarazi yatugezeho, ariko ikibazo dusigaranye ni uburyo bwo kuturinda ko yadutera ibibazo, kugira ngo akomeza atubere ibisubizo. Ni gute igiti gifashe insinga gisaza kikagera aho kigwa ababishinzwe barebera!”

Undi ati “Agahenge dufite ni uko turi mu gihe cy’izuba, mu minsi ishize twararaga dufite ubwoba, aho imvura yagwaga tukumva ko tutari buramuke, kubera impanuka twaterwa n’amashanyarazi biturutse kuri ibi biti byashaje”.

Muri iyo mirenge hari aho insinga usanga zanyujijwe mu rutoki zimwe zikora hasi, abaturage bakavuga ko batizeye umutekano w’uwo muriro.

Ni mu gihe bamwe muri abo baturage, hari ubwo ibyo biti bibagwira bakirwanaho mu bushobozi bwabo bagerageza kubitega ibindi ariko mu buryo butarambye, ariko na none bagakomeza kugira izo mpungenge.

Niho bahera basaba ko icyo kibazo cyakurikiranwa kigakemuka, bagahabwa amapoto y’ibyuma mu rwego rwo gukumira impanuka zaterwa n’amashanyarazi.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, avuga ko icyo kibazo Ubuyobozi bw’akarere bugiye kukiganiraho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), mu rwego rwo kugishakira umuti urambye.

Yagize ati “Kugira impungenge ku baturage byo ni ngombwa, kuko buriya iyo ikintu gishaje ntabwo kiba kigifite ireme, ariko mu by’ukuri icyo kibazo turaza kugikoranaho n’ubuyobozi bwa REG, kugira ngo gahunda bapanga banjye bibuka uburyo bwo gusimbuza amapoto ashaje, kugira ngo bitange umutekano ku baturage”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka