Bafite agahinda ko gutandukanywa n’abana n’abagabo babo

Dusabe Jackline na Mutuyimana Epiphanie bishimiye gutaha mu gihugu cyabo, ariko na none bari mu gahinda gakomeye nyuma yo guteshwa abana n’abagabo babo b’Abagande.

Dusabe Jackline
Dusabe Jackline

Ku wa kane tariki 12 Kanama 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bashinjwa kuba maneko b’u Rwanda.

Bari bagizwe n’abagabo 24 abagore batanu n’abana batatu, bose bakaba bari bafungiye mu Karere ka Mbarara ariko baturutse mu bice bitandukanye bya Uganda harimo abafashwe baje gusura imiryango yabo mu Rwanda.

Dusabe Jackline ababyeyi be batuye mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, yashakanye n’umugabo w’Umugande mu mwaka wa 2016 bakaba bari batuye i Mbarara. Yafashwe aje gusura ababyeyi be ariko umwana umwe afite amusiganye na se.

Avuga ko atazi amaherezo y’ibibazo bye kuko gusiga umwana we n’umugabo bashakanye kandi atazi igihe azongera kubabonera bitazamworohera mu buzima.

Ati “Umugabo ni Umugande, asigaranye n’umwana umwe dufitanye. Yego ndatashye nk’uko nari nahagurutse nje gusura ababyeyi ariko se nzongera kubona umwana wanjye ryari? Yenda umugabo ntibimbabaje cyane ariko se umwana wanjye urumva azamva mu mutwe?”

Mutuyimana Epiphanie yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2001 agiye gushaka akazi, ahashakira umugabo w’Umugande bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu, bakaba bari batuye i Kampala.

Mutuyimana Epiphanie
Mutuyimana Epiphanie

Mutuyimana yafatiwe i Mbarara ku wa 05 Kamena 2021, ari mu modoka aje mu Rwanda gusura ababyeyi be.

Mu gahinda kenshi avuga ko atazi niba azongera kubonana n’umugabo we n’umwana.

Agira ati “Simbizi, umwana wanjye n’umugabo wanjye niba nzongera kubabona. Simfite icyo kuvuga ntegereje iherezo ryabyo. Gusa ngiye kwiberaho mu gahinda nyine nta kundi, icyakora ndi muzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka