Bafatanyije n’abasenateri gusana ikiraro cyangijwe n’ibiza
Abasenateri bafatanyije n’abatuye Umurenge wa Mugugnga muri ka Gakenke gusana ikiraro cyari cyaracitse, inzira igana ku biro by’umurenge yongera kuba nyabagendwa.
Ibiza byibasiye Akarere ka Gakenke byangirije byinshi birimo n’imihanda bisiga mu mirenge hatakiri nyabagendwa kubera ibiraro n’amateme byangiritse mu buryo bukomeye.
Mu Murenge wa Mugunga ikiraro cya Nyarutovu gihuza aka karere, aka Nyabihu, Musanze na Muhanga kiri mu byangirijwe n’ibiza. Iki kiraro cyanifashishwaga n’abatuye mu tugari twa Mutego na Rutenderi bajya ku biro by’umurenge.
Hon Senateri Musabeyezu Ntaricisse wari uyoboye itsinda ry’abasenateri batandatu, yavuze ko nubwo abagize Sena batajya banga kwitaba ubutumire bw’abaturage bfuje kubasura, cyane cyane iyo ari ibikorwa byo kubafasha gukora umuganda.
Ygize ati “Iyo abaturage badutumiye bafite impamvu badutumiye ntabwo dutinzamo, niyo hari ibindi bikorwa biriho Perezida ashaka abajyayo.
Ariko nkiyo baduhamagaye kwifatanya nabo gukora twe twumva twishimye kwifatanya n’abaturage ba Mugunga mu bikorwa bakoraga basana ibiraro byasenyutse bakora umuhanda.”
Abaturage basanga igikorwa cyo gusana ikiraro no gukora neza umuhanda bigiye kuborohereza kugera ku murenge kuko kuva ibiza byaba bitaboroheraga kuhagera.
Nsanzubuhoro Jean de Dieu witabiriye uyu muganda, avuga ko umuhanda wari usanzwe ari nyabagenda wangirijwe n’ibiza, bituma baharura undi uzajya wifashishwa.
Ati “Uu muhanda tubashije gukora ni uburyo bwo kwifashisha kugira ngo imodoka zigiye ku murenge cyangwa umuntu wese ugiye ku murenge atabasha guhura n’inzitizi z’ahantu anyura.
Ni cyo kintu twifashishije nk’abaturage mubushobozi bwacu kugira ngo twunganire abajya ku murenge.”
Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, nawe yifatanyije n’abatuye imirenge ya Gakenke, Mataba na Muzo hakorwa inzira izajya yifashishwa mu gihe ibiraro bitarakorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|