Bafata imyuga bigira muri gereza nk’intango y’ubuzima
Abafungiye muri Gereza y’abagore ya Ngoma mu Karere ka Ngoma, bavuga ko bahigira ubumenyi mu myuga itandukanye ibafasha kwirwanaho igihe bazaba barangije ibihano.
Mu byo biga harimo ubudozi, kuboha ibiseke, ubugeni, kudoda ibitambaro, gukora imitako n’indi myuga.

Murekatete Vestine urangije igifungo cye cy’imyaka itanu yari yarakatiwe kubera gukuramo inda, avuga ko uretse kuba yaragororotse atasubira icyaha, muri gereza ahakuye ubumenyi ku buzamufasha kwirwanaho nagera hanze.
Agira ati “Nyuma yo kumenya ingaruka z’icyaha no kugororoka, mvuye hano nzi icyo gukora kubera imyuga nize yo kudoda, gukora imitako, ubuhanzi n’ibindi numva bizamfasha kwibeshaho aho ngiye hanze ya Gereza.

Kuba wava hano nta kintu ujyanye cyakugoboka ugeze hanze ni hahandi wasanga umuntu bimucanze agatangira akaba yakwishora mu ngeso mbi akaba yasubira icyaha.”
Babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gashyantare 2016, ubwo umuyobozi ushinzwe kugorora n’uburenganzira bwa muntu mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SP Mugisha Vienny, yasuraga iyi gereza mu rwego rwo kureba uko bihugura.

SP Mugisha yavuze ko mu kugorora babafasha kumenya umwuga n’ubundi bumenyi kuko hari abakora ibyaha kubera ubujiji n’ubukene.
Ati “Impamvu akenshi zitera abantu gukora ibyaba bituma banafungwa ni nyinshi uburere, ubukene, ubujiji.
Ni na yo mpamvu muri RCS mu ntego zacu mu kugorora dushyiramo n’ubumenyi kugira ngo tujijure abantu, tubigishe umwuga wababeshaho, bibesheho batazasubira.”
Kubera impano zitandukanye zigaragara mu magereza yose mu gihugu bimwe binacuruzwa, ubuyobozi bubafasha kubinoza kugira ngo bibanarangiza ibihano byabo binababesheho
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|