Bafashwe bagiye kunyereza akabakaba miliyoni 70Frw
RRA yafashe abakekwaho gushaka kunyereza imisoro ya miliyoni 70Frw, bakoresheje akamashini gatanga inyemezabuguzi (EBM) k’umucuruzi wo mu mujyi wa Kigali.
Uyu mucuruzi witwa Baale Georges Sulaiman ukomoka muri Uganda, avuga ko umukontabure we yamujijishije amuha EBM ye asohoramo inyemezabuguzi zanditseho ko baguze ibyuma byifashishwa mu bwubatsi (fer à béton), aziha Abahinde babiri ariko nta kintu baguze iwe.

Yagize ati “Umukontabure wanjye yanyatse EBM ngo ajye kubarisha imisoro kuko igihembwe cyari kirangiye, ayigaruye nsanga hari fagitire zasohowe ntabizi, mbimubajije ambwira ko ntacyo abiziho ni ko kujya muri RRA ngo bamfashe.”
Umukontabure ukekwaho ifatanyacyaha, Kalisa Abdallah, we ahakana ibyo ashinjwa byose, ati “Njyewe ntabwo njya nkora kuri EBM kuko iyo ngiye kumubarishiriza imisoro ntayikenera, njyana ibitabo n’andi makuru aba yampaye. Iby’izi fagitire ntabwo mbizi.”

Abahinde bashinjirwa hamwe, Ragendra na Jianesh, bo bemera ko ari we wabahaye izi nyemezabuguzi kuko ngo bashakaga kuzifashisha kugira ngo basore make muri RRA, cyane ko bagaragazaga ko baranguye byinshi ariko bitaracuruzwa.
Komiseri muri RRA ushinzwe kurwanya magendu, Mugabe Robert, avuga ko Kalisa akekwaho kuba yaragurishije izi fagitire n’aba bahinde bitewe n’inyungu bazibonagamo.
Ati “Imigirire nk’iyi iteka iba irimo uburiganya kuko ababikora baba bashaka kwerekana ko binjije byinshi, bagasohora bike mu rwego rwo kugabanya imisoro bagomba gutanga muri RRA, nk’uko aba bahinde bafashwe babigenje.”

Akomeza avuga ko abafatiwe muri iki cyaha bari bagiye kwiba miliyoni 70Frw, bafashwe ku bufatanye na Polisi y’igihugu, ishami rishinzwe kurwanya magendu no kunyereza imisoro.
Mugabe akangurira abacuruzi gukurikirana neza ibyo binjije n’ibyo basohoye bakanamenya guhitamo ababafasha mu mibare kuko harimo abatari inyangamugayo.
Itegeko rigenga imisoro riteganya ko uhamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri, akanishyura ya misoro nk’uko ubuyobozi bwa RRA bubivuga.
Ohereza igitekerezo
|
bariya bagabo nibahamwa nicyaha cyo kwiba ,babagenere igihano kibakwiye!