Bafashe ingamba zo guhashya ingengabitekerezo aho bari muri Gereza
Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nyamagabe, bafashe ingamba zo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside, bashishikariza imiryango n’inshuti zibasura kuyirinda.
Nyuma y’ibiganiro byatangiwe muri Gereza ya Nyamagabe ku ngengabitekerezo ya Jenoside, Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Mata 2016, abafungiye n’abagororerwa muri iyi gereza biyemeje gusaba ababasura kuyirwanya, kuko yatumye abarenga miriyoni bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbanza Damascene umwe mu bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubutumwa aha bagenzi be ari ukuganiriza imiryango yabo ibasura ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’ingaruka zayo.
Yagize ati “Turi abantu dufite imiryango hanze, turanasurwa, dufite abana, abadamu, niba wasuwe, aho kugira ngo woshye umwana wawe ngo kwa naka bimeze bite, mubwire arebe icyaha gitumye abanywarwa benshi bafunze, nibiba ngombwa nataha agusabire imbabazi.”
Innocent Harerimana nawe yongeyeho ko nk’abari mu bihano muri gereza bakwiye gushishikariza abasura kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside baharanira ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Twarigishijwe twumvise ibiganiro, twagombye gutanga umusanzu wacu, tubuza imiryango yacu yaje kudusura, kutabana n’abandi neza mu mahoro, tubatoza urukundo, kubaka igihugu, kubana n’abandi no kwikorera kugirango ejo utazararikira ibyamugenzi wawe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha, wari wagejeje ikiganiro ku bari mu bihano byabo muri iyi gereza, yatangaje ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aribo bagomba gufata iyambere mu guhashya ingebitekerezo yayo.

Ati “Abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bagomba gukomeza kugira uruhare mu kuyamagana, kandi twabonye ko benshi bemeye icyaha bakanihana, twabonye ko ingengabitekerezo ya jenoside yatangiye muri 1959, ikaba ariyo yatumye U Rwanda rusenyuka.”
Kugeza ubu ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse, aho n’abagera kuri 83% bemeye icyaha bagasaba n’imbabazi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|