Bacumbitse mu gikari kubera ko se yabanyaze ikibanza

Abana b’umugore mukuru w’umugabo witwa Hategekimana Samson bakambitse mu gikari cy’umugore we muto kubera amakimbirane bafitanye ashingiye ku masambu.

Ikibazo kiri hagati y’iyi miryango cyatangiye muri 1994 na 1995. Isoko yacyo ngo n’uko Hategekimana Samson yatanye n’umugore we wa mbere bafitanye abana barindwi bahungukanye muri Congo, asezerana n’undi waturutse mu gihugu cy’Ubugande.

Umugore wa mbere yasabye umugabo kugurisha isambu yabo aramwangira kuko ngo ariyo yari yazigamiye abana. Cyakora kuri ubu ntibikimeze gutya, kuko abana batifuza kubana na se kuko ngo yabataye igihe kirekire.

Nyuma y’uko abana beretswe isambu yabo, batangaje ko hari byinshi bagikeneye kuko ngo ikibanza papa wabo aturanyemo n’umugore we wa kabiri nacyo ari icy’umugore wa mbere bityo bakaba bifuza guhabwa izo nyubako.

Ibyo byatumya abo bana bashinga burende mu gikari, maze ise n’umugore wa kabiri barahahunga ariko basiga amazu afunze. Bifuza ko ubuyobozi bwite bwa Leta bwafata icyemezo cyo kubafungurira inzu bakayijyamo.

Nubwo uyu mugabo se w’abana yemeza ko abana baburana ibitari ibyabo, abaturanyi babo bavuga ko abana bari mu kuri, ko mama wabo yagisaranganijwe ahungutse akagitangaho n’amafaranga ibihumbi bibiri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatunda, Ngoga John, atangaza ko ikibazo bashaka ko gikemuka mu buryo buciye mu mucyo, kuko ngo yari ategereje inzego z’umutekano ngo bajye gukuraho ingufuri ngo abana binjire mu nzu yabo.

Uyu muyobozi yakomeje agira abagabo inama yo kwirinda guharika abagore babo kuko ngo aribyo bizatuma babasha kwirinda amacyimbirane mu miryango.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

@K2D aho abo bantu bahungutse bavase byunguye iki muri iyi nkuru?
Inkuru ishobora kuba ngufi kdi ikimvikana kuruta guhurutura byinshi bitumvikana.

kayigi yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka